Umunyarwandakazi Lisa Umutoni w’imyaka 28 y’amavuko, wahawe igihembo na Sosiyete y’Ubwubatsi ikomeye yo muri Leta Zunze Ubumwe za America, yavuze ko byamushimije ariko ko byanamuteye umwete wo gukomeza kubera urugero abakiri bato.
Iki gihembo cya ‘Young Civil Engineer’ cyahawe Lisa Umutoni mu cyumweru gishize tariki 13 Nzeri 2024, gitangwa na Sosiyete y’ubwubatsi ya ASCE (American Society of Civil Engineers), kubera uruhare yagize mu guteza imbere ibijyanye n’ubwubatsi n’imikoreshereze y’ubutaka muri Carolina y’Epfo ndetse no mu Bihugu byo muri Afurika.
Umutoni usanzwe afite impamyabumenyi y’ikirenga PhD , yanize muri Kaminuza y’u Rwanda mbere yo kwerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Avuga ko iki gihembo yahawe atari icyo kwishimira gusa ku bw’akazi gakomeye yakoze, ahubwo ko kimugaragariza uruhare afite mu kubera urugero abakiri bato bari mu mwuga nk’uwe.
Yagize ati “Nishimiye bidasanzwe kuba nahawe iki gihembo ASCE Young Civil Engineer Award cya 2024. Ndashimira cyane ASCE South Carolina ku bwo kunzirikana. Biranyongerera imbaraga zo gukomeza kurenga imbogamizi no kuzibyazamo umusaruro.”
Umutoni ashimira abamufashije mu rugendo rwe barimo abamuhaye ubumenyi ndetse n’umugabo we Jules Iradukunda wakunze kumutera akanyabugabo.
Urugendo rwe mu mwuga we yarutangiriye muri Kaminuza y’u Rwanda, aho yarangije muri 2018 mu bijyanye n’amazi n’ibidukikije, aza no kwimenyereza umwuga mu kigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’Amashyamba aho yakoraga mu bijyanye n’amazi.
Ubumenyi bwe no kwitwara neza, byatumye ajya kwiga muri Kaminuza ya IHE Delft Institute mu Buholandi aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bumenyi bw’amazi n’imikoreshereze y’ubutaka muri 2021.
Nyuma yagarutse mu Rwanda akora mu bijyanye n’imishinga yo guhangana n’ibiza by’inkangu n’imyuzure yibanda cyane mu kugaragaza uburyo bwo kwirinda ibi bibaza ndetse n’ingaruka zabyo, no guha amakuru inzego zifata ibyemezo.
Yakoze mu mishinga yakorewe mu bice binyuranye nko mu Karere ka Nyaruguru ndetse n’i Gisozi mu Mujyi wa Kigali.
Muri Gashyantare 2022 yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za America gukomerezayo amasomo y’icyiciro gihanitse PhD mu bijyanye no gukurikirana uburyo bw’ubuhinzi muri Clemson University.
Ubushakashatsi bwe muri PhD bwibanze mu gushaka uburyo hakoreshwa imashini mu kumenya igihe hakenerewe kuhira imyaka bitewe n’ikirere ndetse n’ubusharire bw’ubutaka.
Ati “Akazi kanjye katurutse ku gushaka umuti w’imihindagurikire y’ikirere, byumwihariko ku ngaruka z’imyuzure n’amapfa biba mu buhinzi. Dukeneye ibisubizo byihariye, intego yanjye yose iba igamije gushaka icyatanga umusanzu mu buhinzi ndetse no gufasha abafata ibyemezo bagendeye ku bushakashatsi.”
Kuba yarisanze muri ibi bikorwa bisanzwe bikorwa n’abiganjemo igitsinagabo, Umutoni avuga ko kuri we yabibyaje umusaruro.
Ati “Ushobora kwisanga uri umugore umwe mu bagabo benshi bari mu cyumba, ariko ibyo ni byo bimpa imbaraga zo gukora cyane. Ni imbogamizi ariko nanone ni byo byatumye mbasha gukora cyane.”
Umutoni avuga ko ubu intego afite muri iki gihe ari ukomeza kuvoma ubumenyi buzafasha mu iterambere ry’u Rwanda.
Ati “Ndashaka gutaha iwacu ariko nanone ndacyakeneye kugunguka ubunararibonye n’ubumenyi hano. Intego yanjye y’ibanze ni ukuzabira uruhare rukomeye mu Rwanda nkoresha ibyo nungutse byumwihariko mu bijyanye n’imicungire y’amazi.”
Yagiriye inama abakobwa bakiri bato bari muri uyu mwuga kwitinyuka, bagakora cyane kuko nubwo harimo imbogamizi ariko harimo n’umusaruro ushimishije.
RADIOTV10