Imodoka nini yo mu bwoko bwa Scania yagongeye umunyonzi ahitwa i Nyamirama mu Karere ka Kayonza, ararokoka ariko uwo yari atwaye ku igare yahise ahasiga ubuzima n’ihene yari afite.
Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gicurasi 2023, mu Mudugudu wa Bwiza mu Kagari ka Rurambi mu Murenge wa Nyamirama, aho bakunze kwita ku Banyonzi.
Iyi modoka yo mu bwoko bwa Scania, isanzwe ari iy’uruganda rwa AZAM, ikimara kugonga iri gare saa sita zirengaho iminota micye, yahise ikomeza iragenda.
Uyu munyonzi wagonzwe n’iyi modoka nini, akayirukoka, yerecyezaga mu Kabuga ahazwi nko kuri Sitasiyo, aho yari ajyanye umuntu wari ukikiye ihene yari avanye ahitwa i Rusera.
Umunyonzi witwa Habumugisha Jean de Dieu wari imbere y’igare ryari ritwaye nyakwigendera, yabwiye RADIOTV10 ko yashatse kumunyuraho, ariko iyo kamyo igahita imwahuranya ibanje kumuvugiriza ihoni ikimugeraho.
Bamwe mu baturage babonye iyi mpanuka, banenze imyitwarire y’uyu mushoferi utaramenyekana, kuko nyuma yo kugonga aba bantu, yahise akomeza urugendo aho guhagarara ngo arebe ibibaye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Jean Bosco Kabera yihanganishije umuryango wa nyakwigendera waburiye ubuzima muri iyi mpanuka, aboneraho gusaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse no kwirinda gutoroka igihe umushoferi akoze impanuka kuko iyo abikoze aba yishyira mu cyaha.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10