Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umupasiteri uri mu bakunzwe yashatse undi mugore hatarashira umwaka apfushije uwa mbere

radiotv10by radiotv10
24/07/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Umupasiteri uri mu bakunzwe yashatse undi mugore hatarashira umwaka apfushije uwa mbere
Share on FacebookShare on Twitter

Pasiteri Marcelo Tunasi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uri mu bakozi b’Imana bakurikirwa na benshi muri Afurika, yashyingiranywe n’umugore mushya, habura gato ngo yuzuze umwaka apfushije uwa mbere bari bamaranye imyaka 18.

Tariki 18 Nyakanga umwaka ushize wa 2024, ni bwo Blanche Odia Tunasi wari umugore wa mbere wa Pasiteri Marcelo Tunasi, yitabye Imana.

Habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo umwaka wuzure uyu mukozi w’Imana agize ibyago agapfusha umugore we wa mbere, Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2025, ni bwo yasezeranye imbere y’itorero n’umugore we wa kabiri ari we Aïsha Esther.

Ni ubukwe bwabereye i Bruxelles mu Bubiligi ku Mugabane w’u Burayi, aho uyu mukozi w’Imana wo mu Itorero rya La Compassion yasezeranye imbere y’imana na Aïsha Esther.

Mu butumwa yatanze nyuma y’ubukwe bwe n’umufasha we mushya, Pasiteri Tunasi yagize ati “Ubukwe ni umunsi umwe, ariko gushyingiranwa ni urugendo rwose. Gushaka ni ugufatanya kubaka, gusangira byose, no kwihanganirana mu rukundo rwa Kristo.”

Umugore wa mbere wa Pastor Marcelo Tunasi, bari bamaranye imyaka 18 babana nk’umugabo n’umugore, aho yitabye Imana azize indwara y’umutima amusigiye abana batanu.

Pasiteri Marcelo Tunasi yishimiye gushaka umugore wa kabiri
Byari ibirori binogeye ijisho
Ibyishimo ni byose kuri Pasiteri Marcelo Tunasi

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 13 =

Previous Post

Rusizi: Uvuga ko amaranye imyaka 16 isasu mu kuguru yasobanuye uko byamugendekeye

Next Post

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwigeze kugeza kuri Perezida ikibazo cyavugwagamo BNR waregwaga inyandiko mpimbano

Related Posts

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

by radiotv10
18/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo batangiye kuva mu mujyi wa Uvira nyuma yo kwemera kuwurekura ribisabwe n’ubuhuza bwa Leta...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

by radiotv10
17/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko ryumva icyifuzo cy’abaturage bo muri Uvira bagaragaje ko badashaka ko rirekura uyu mujyi, ariko ko ari...

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

by radiotv10
17/12/2025
0

An updated list of additional countries whose citizens are prohibited from entering the United States has been made public. According...

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

by radiotv10
17/12/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongereye ibindi Bihugu birindwi ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo batemerewe kwinjira...

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

by radiotv10
17/12/2025
0

The AFC/M23 coalition says it understands the wishes of residents of the city of Uvira who have expressed that they...

IZIHERUKA

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4
IBYAMAMARE

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

18/12/2025
Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwigeze kugeza kuri Perezida ikibazo cyavugwagamo BNR waregwaga inyandiko mpimbano

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwigeze kugeza kuri Perezida ikibazo cyavugwagamo BNR waregwaga inyandiko mpimbano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.