Pasiteri Marcelo Tunasi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uri mu bakozi b’Imana bakurikirwa na benshi muri Afurika, yashyingiranywe n’umugore mushya, habura gato ngo yuzuze umwaka apfushije uwa mbere bari bamaranye imyaka 18.
Tariki 18 Nyakanga umwaka ushize wa 2024, ni bwo Blanche Odia Tunasi wari umugore wa mbere wa Pasiteri Marcelo Tunasi, yitabye Imana.
Habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo umwaka wuzure uyu mukozi w’Imana agize ibyago agapfusha umugore we wa mbere, Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2025, ni bwo yasezeranye imbere y’itorero n’umugore we wa kabiri ari we Aïsha Esther.
Ni ubukwe bwabereye i Bruxelles mu Bubiligi ku Mugabane w’u Burayi, aho uyu mukozi w’Imana wo mu Itorero rya La Compassion yasezeranye imbere y’imana na Aïsha Esther.
Mu butumwa yatanze nyuma y’ubukwe bwe n’umufasha we mushya, Pasiteri Tunasi yagize ati “Ubukwe ni umunsi umwe, ariko gushyingiranwa ni urugendo rwose. Gushaka ni ugufatanya kubaka, gusangira byose, no kwihanganirana mu rukundo rwa Kristo.”
Umugore wa mbere wa Pastor Marcelo Tunasi, bari bamaranye imyaka 18 babana nk’umugabo n’umugore, aho yitabye Imana azize indwara y’umutima amusigiye abana batanu.



Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10