Nyuma y’uko hakwirakwijwe amashusho y’Umukozi w’Imana wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyingiranywe n’umukobwa muto yakabereye sekuru kuko amurusha imyaka 50, ndetse akaba yari umugore wa 12, yatawe muri yombi.
Uyu Mupasiteri witwa Pierre Kas Kasambakana asanzwe akurikiye itorero rya Early Church of Yeshua ha Mashyah ry’i Kinshasa muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo.
Uyu mukozi w’Imana afite imyaka 68 y’amavuko, mu gihe umukobwa bari basezeranye, afite imyaka 18. Ni ukuvuga ko amurusha imyaka 50.
Yatawe muri yombi aho akuriiranyweho gushyingiranwa n’umwana utagejeje imyaka y’aberemewe gushyingirwa.
Mu byaha akurikiranyweho kandi, harimo gusambanya abana bakiri bato byumwihariko ku kibazo cy’uwo mukobwa.
Umubyeyi w’uyu mukobwa washyingiranywe na Pasiteri, na we yatawe muri yombi akurikiranyweho ubufatanyacyaha, kuko atari akwiye kwemera ko umwana we asezerana atarageza imyaka iteganywa n’itegeko.
Uyu mupasitori w’imyaka 68 y’amavuko uzwiho cyane gukangurira abayoboke be gushaka abagore benshi mbere gato y’uko atabwa muri yombi yari yavuze ko uwo mukobwa afite imyaka 18 ndetse ngo ari umugore we wa 12.
Abaharanira uburenganzira bw’abana muri Congo, bavuga ko bidakwiye ndetse gutabwa muri yombi kwe bikwiye gutanga isomo, ariko bagasaba ko hazatangwa ubutabera kuri uwo mwana watanzwe na se nyamara atarageza imyaka y’ubukure.
Denyse MBABAZI
RADIOTV10