Wednesday, December 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umupasiterikazi ukomeye mu Rwanda yakuyeho urujijo ku byavugwaga ku rindi Torero

radiotv10by radiotv10
14/08/2023
in MU RWANDA
0
Umupasiterikazi ukomeye mu Rwanda yakuyeho urujijo ku byavugwaga ku rindi Torero
Share on FacebookShare on Twitter

Umukozi w’Imana, Apostle Mignone Alice Kabera uyobora Itorero Noble Family Church, yakuyeho urujijo ku byavugwaga ko ADEPR itajya yemerera abayoboke bayo kujya guteranira cyangwa gutumirwa n’andi matorero, avuga ko abatumira kandi bakaza bishimye.

Apostle Mignone yabitangaje mu giterane ‘All Women Together’ ryari rimaze iminsi ribera mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali, mu Cyumweru gishize, ryahuriyemo abagore baturutse mu bice binyuranye by’Isi.

Muri iki giterane kandi hagaragayemo korali Jehovayire benshi bakunda kwita ULK yari yaturutse mu itorero ADEPR.

Ni mu gihe iri torero ryakunze kuvugwaho ko abayoboke baryo batajya batumirwa mu yandi matorero ngo bajyeyo.

Apostle Miognone yahakanye ibi bivugwa kuri iri Torero rya ADEPR, avuga ko baribeshyera, kuko we atumira abariturutsemo bakaza, kandi bakoherezwa n’ubuyobozi bwaryo.

Yagize ati “Ndashaka gushimira itorero rya ADEPR. Nta munsi n’umwe njya nakira abatumirwa bavuyeyo atari Itorero ryabampaye, ikindi nta munsi n’umwe nari natumira umuntu ngo itorero rimunyime.”

Yakomeje avuga ko ashaka guca ibyo bintu babeshyera itorero rya ADEPR ko batemerera abayoboke babo kujya ahandi.

Ati “Ndashaka guca ibyo bintu abantu bavuga ngo bamwe ntibavayo ngo bajye ahandi. Ibyo bintu si byo, maze imyaka myinshi muri uyu murimo muri iki Gihugu, rero rwose iyo mukoranye neza mu rwandiko muragendana.”

Yaboneyeho gushimira umuyobozi Mukuru wa ADEPR, Rev Pastor Ndayizeye ugaragaza imikoranire myiza n’andi madini n’amatorero.

Ap. Mignone ari kumwe n’abaririmbyi bo muri ADEPR

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + twenty =

Previous Post

“Uduhumbi 5 ugatanga udu penaliti tw’amafuti?” – Perezida wa  Rayon Jean Fidèle

Next Post

Ngoma: Ibyabaye kuri mugenzi wabo byatumye batangira gukemanga ibitangaza bari bizejwe

Related Posts

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

by radiotv10
16/12/2025
0

Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC cyatanze ibisobanuro by’uburyo umuntu ashobora kubona ko yanduye cyangwa atanduye Virusi itera SIDA akoresheje agakoresha...

Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

by radiotv10
16/12/2025
0

Abanyeshuri barenga 100 b’ikigo cy’ishuri cya ‘Wise and Smart School’ cyo mu Karere ka Musanze n’abarezi babo, basuye Polisi y’u...

Iby’ingenzi Itorero ADEPR ryishimira mu myaka 85 rimaze ribayeho rigiye no kwizihiza isabukuru yayo

Iby’ingenzi Itorero ADEPR ryishimira mu myaka 85 rimaze ribayeho rigiye no kwizihiza isabukuru yayo

by radiotv10
16/12/2025
0

Itorero ADEPR rigiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 85 rimaze ribayeho, rivuga ko muri iyi myaka hari byinshi ryishimira ryagezeho nko kubaka...

Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere muri serivisi z’ubuzima

Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere muri serivisi z’ubuzima

by radiotv10
16/12/2025
0

Urutonde rwashyizwe hanze n’Ikinyamakuru Jeune Afrique, rugaragaza uko imijyi ikurikiranaga ku ireme rya serivisi z’ubuvuzi n’imitangire yazo, Umujyi wa Kigali...

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

by radiotv10
15/12/2025
0

Nyuma y’igitero umutwe w’iterabwoba wa FDLR wagabye muri Teritwari ya Walikare cyahitanye abantu bane, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yavuze...

IZIHERUKA

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports
FOOTBALL

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

by radiotv10
16/12/2025
0

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

16/12/2025
Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

16/12/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

16/12/2025
Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

16/12/2025
Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

16/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ngoma: Ibyabaye kuri mugenzi wabo byatumye batangira gukemanga ibitangaza bari bizejwe

Ngoma: Ibyabaye kuri mugenzi wabo byatumye batangira gukemanga ibitangaza bari bizejwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.