“Ntituzigera na rimwe twemera ko Kwaanda bihindurwa umwanda w’inda yasumbye indagu”. Ni ubutumwa bw’Umupfumu Rutangarwamaboko wiyita Imandwa Nkuru y’u Rwanda, wavuze kuri Moses Turahirwa wagaragaye mu mashusho adasanzwe, avuga ko agiye gutura igitambo cyo gutsinda akabi.
Amashusho agaragaramo Moses Turahirwa washinze inzu ikomeye y’imideri, ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’undi mugabo, akomeje guteza impaka, aho benshi bari kwamagana ibi binyuranyije n’umuco nyarwanda.
Umupfumu Rutangarwamaboko ukunze kugaragaza ko aharanira gusigasira umuco nyarwanda, yinjiye mu bamagana ibyakozwe n’uyu musore w’Umunyarwanda wamaze kwiyemerera ko ariya mashusho ari we ugararamo.
Uyu Moses Turahirwa mu butumwa busaba imbabazi, yavuze ko ariya mashusho yagiye hanze mu buryo bw’impanuka, avuga ko ari agace ka film y’uruhererekane yiswe Kwanda iri gukorerwa mu Butaliyani.
Mu mvugo zirimo Ikinyarwanda kiremereye twifashishije twandika iyi nkuru nka RADIOTV10, Umupfumu Rutangarwamaboko yamaganye iby’ariya mashusho agaragaramo Moses Turahirwa.
Yagize ati “Guhenera Igihugu ni amahano matindi yatera ubuvukasi, amahano agomba kamaramahano i Rwanda, utitambiriye ntanagire gitambirirwa yatera amatega mu nzira ngo aha ni uburenganzira kandi ayirenze nyine? None ni akadogo. Nyagasani Imandwa Nkuru y’u Rwanda aratura igitambo cyo gutsinda akabi.”
Rutangarwamaboko yakomeje asaba inzego nkuru za Leta n’izishinzwe kurengera umuco guhaguruka zikamagana ibi yise amahano.
Ati “Abari mu mujishi w’umuco ntituzigera na rimwe twemerera ko Kwaanda bihindurwa umwana n’inda yasumbye indagu. Turongera gusaba hakiri none ko Guverinoma y’u Rwanda igomba kurinda ubusugire bw’umuco. Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco n’Inteko y’Umuco bahagarike ikiswe Kwaanda cyanduza u Rwanda n’umuco warwo.”
Rutangarwamaboko yatanze ubu butumwa bwamagana iby’ariya mashusho agaragaramo Moses Turahirwa, nyuma yuko ananenzwe n’umunyemari KNC wavuze ko agiye gutwika ishati yari yaraguze mu nzu ya Moshions yatangijwe n’uyu musore.
RADIOTV10