Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umuriri w’imirwano muri Congo watumye hatekerezwa ikindi cyakorwa

radiotv10by radiotv10
01/11/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Umuriri w’imirwano muri Congo watumye hatekerezwa ikindi cyakorwa
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko imirwano ihanganishije FARDC na M23, yuburanye ubukana, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe watangiye gutekereza icyo wakora mu guhosha iyi mirwano.

Uyu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe usanzwe warashyizeho umurongo wo kwambura abarwnayi intwaro muri 2011 mu rwego rwo kwirinda imirwano nk’iyi yongeye kubura.

Muri iki cyumweru, uyu muryango watangaje ko icyiciro cya kane cya gahunda yo kwambura intwaro abarwanyi mu bice birimo imirwano, izaza igendera ku mibare y’ibimaze kugerwa mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe igamije gushaka amahoro.

Iyi gahunda kandi izaterwa inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibikorwa by’amahoro ndetse na Banki y’Isi.

Muri iyi gahunda, hazagendera kandi ku bufasha buri gutangwa n’Ibihugu byo mu karere, ndetse inayoborwe na byo, aho byitezwe ko bizatuma ingamba zo gukumira imvururu zitanga umusaruro.

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, utangaza kandi ko iyi gahunda nshya izibanda ku kubahiriza uburenganzira bwa muntu ndetse n’ubutabera ndetse no kumvisha imitwe yitwaje intwaro kwitabira ibiganiro.

Itangazo ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, rije nyuma y’uko hagabwe ibitero byibasira ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) bunashyigikiwe n’uyu Muryango (AU), byatumye hatekerezwa uburyo hongerwa ubwirinzi no guhangana n’abazigabaho ibitero.

Umusirikare wa Kenya wari mu butumwa bwa EACRF, byatangajwe ko yishwe nyuma yo kuraswa n’igisirikare cya Congo (FARDC) ubwo cyarwanaga na M23, bikaba kandi byari bibaye ku nshuro ya kabiri.

EACRF kandi iherutse gutangaza ko yabashije gusubiza inyuma igitero yari igabweho n’umutwe witwaje intwaro utaramenyekanye.

Urupfu rw’umusirikare wa Kenya rwanemejewe n’igisirikare cya Congo, FARDC, mu itangazo cyashinjagamo ko yishwe na M23, kivuga ko “Ugamije guteza ubwumvikane bucye hagati yacyo na EACRF.”

Ni mu gihe amakuru yatangajwe na EACRF avuga ko uyu musirikare witabye Imana, yarashweho n’umutwe wa Wazalendo uri mu ikomeje gufatanya na FARDC.

EACRF kandi na yo ishinja impande zombi (FARDC na M23) kurenga kurenga ku myanzuro yafashwe yo guhagarika imirwano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × one =

Previous Post

Kenya: Hatangiye urubanza rushinjwamo Polisi kwica umunyamakuru w’umunyamahanga

Next Post

Igisubizo cya Polisi ku bifuza ko hakurwaho kimwe mu bizamini bya ‘Permis’ giteza impaka

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisubizo cya Polisi ku bifuza ko hakurwaho kimwe mu bizamini bya ‘Permis’ giteza impaka

Igisubizo cya Polisi ku bifuza ko hakurwaho kimwe mu bizamini bya 'Permis' giteza impaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.