Nzabahayo Silas uzwi nka ‘Ibya Yesu ni ku murongo’ usanzwe ari umuririmbyi w’indirimbo z’Imana ukunze kugaragara aririmba mu nsengero no mu biterane, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa akanamutera inda.
Uyu Silas bamwe bazi nka ‘Ibya Yesu ni ku murongo’ kubera indirimbo akunze kugaragaramo aririmbira mu rusengero, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Amakuru y’ifungwa rya Nzabahayo Silas, yanemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, Dr Murangira B. Thierry, wavuze n’icyo akurikiranyweho.
Yagize ati “Nzabahayo Silas uzwi nka ‘Ibya Yesu ni ku murongo’ yatawe muri yombi ku wa 19 Gicurasi 2025. Akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 akamutera inda.”
Umuvugizi wa RIB avuga ko uyu uzwi nka ‘Ibya Yesu ni ku murongo’ afungiye i Nyamata kugira ngo hakomeze gukorwa iperereza, ubundi akorerwe dosiye y’ikirego ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Nzabahayo Silas wamamaye nka ‘Ibya Yesu ni ku murongo’ afite indirimbo zinyuranye akunze kuririmbira mu nsengero no mu biterane anabwiririzamo, zirimo iyitwa ‘Ntugamburuke’ na ‘Ntiwabibatumye’ iri mu zikunzwe.
Uretse kuririmba kandi, uyu muhanzi iyo agiye gususurutsa ababa bitabiriye amateraniro yagiyemo, abanza no kubabwiriza mu masomo yumvikanamo gukomeza abari mu bibazo, abizeza ko atari ko bizahora kuko ‘Imana’ izabaruhura.
RADIOTV10