Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuririmbyi w’indirimbo z’Imana uririmbira mu nsengero no mu biterane akurikiranyweho gusambanya umwana

radiotv10by radiotv10
21/05/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Umuririmbyi w’indirimbo z’Imana uririmbira mu nsengero no mu biterane akurikiranyweho gusambanya umwana
Share on FacebookShare on Twitter

Nzabahayo Silas uzwi nka ‘Ibya Yesu ni ku murongo’ usanzwe ari umuririmbyi w’indirimbo z’Imana ukunze kugaragara aririmba mu nsengero no mu biterane, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa akanamutera inda.

Uyu Silas bamwe bazi nka ‘Ibya Yesu ni ku murongo’ kubera indirimbo akunze kugaragaramo aririmbira mu rusengero, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Amakuru y’ifungwa rya Nzabahayo Silas, yanemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, Dr Murangira B. Thierry, wavuze n’icyo akurikiranyweho.

Yagize ati “Nzabahayo Silas uzwi nka ‘Ibya Yesu ni ku murongo’ yatawe muri yombi ku wa 19 Gicurasi 2025. Akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 akamutera inda.”

Umuvugizi wa RIB avuga ko uyu uzwi nka ‘Ibya Yesu ni ku murongo’ afungiye i Nyamata kugira ngo hakomeze gukorwa iperereza, ubundi akorerwe dosiye y’ikirego ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Nzabahayo Silas wamamaye nka ‘Ibya Yesu ni ku murongo’ afite indirimbo zinyuranye akunze kuririmbira mu nsengero no mu biterane anabwiririzamo, zirimo iyitwa ‘Ntugamburuke’ na ‘Ntiwabibatumye’ iri mu zikunzwe.

Uretse kuririmba kandi, uyu muhanzi iyo agiye gususurutsa ababa bitabiriye amateraniro yagiyemo, abanza no kubabwiriza mu masomo yumvikanamo gukomeza abari mu bibazo, abizeza ko atari ko bizahora kuko ‘Imana’ izabaruhura.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × one =

Previous Post

Ubutumwa APR BBC yageneye Abanyarwanda nyuma yo gutsindirwa imbere yabo

Next Post

Ibivugwa ku banyeshuri birukanywe burundu n’ishuri rimaze imyaka ibiri ryohereje abandi ngo bajye kwitekerezaho

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

ADVERTISEMENT
Next Post
Ibivugwa ku banyeshuri birukanywe burundu n’ishuri rimaze imyaka ibiri ryohereje abandi ngo bajye kwitekerezaho

Ibivugwa ku banyeshuri birukanywe burundu n’ishuri rimaze imyaka ibiri ryohereje abandi ngo bajye kwitekerezaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.