Arielle Kayabaga w’imyaka 31 wavukiye mu Burundi, wabaye impunzi, ubu akaba ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada, avuga ko u Rwanda ari Igihugu cyiza kubera iterambeye gikomeje kugeraho nyuma yo kuva muri Jenoside.
Arielle Kayabaga wagendereye u Rwanda mu ruzinduko rw’akazi kuva tariki 30 Kanama 2022, yabonanye n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Hon Donatille Mukabalisa ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi.
Uyu mudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada, yanasuye ibikorwa ndangamateka y’u Rwanda nk’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi n’Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside.
Arielle Kayabaga wavukiye mu Gihugu cy’u Burundi giherereye mu majyepfo y’u Rwanda, avuga ko atari ubwa mbere yari ageze mu Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na The New Times, yagize ati “Nagiye nza hano izindi nshuro. Ntabwo byabaga ari uruzinduko rw’akazi. Navukiye mu Burundi kandi u Burundi si kure y’u Rwanda. Ndakeka kuhagera ari amasaha macye, nk’Umurundikazi, nagiye nsura u Rwanda mu bihe byatambutse.”
Yakomeje agira ati “Hari byinshi duhuriyeho kuko tugiye dufite inshuti n’abo mu miryango yacu bagiye batuye mu Bihugu byombi (u Rwanda n’u Burundi) iyi ni yo mpamvu nagiye nza hano na mbere.”
Avuga ko kuri iyi nshuro ubwo yasuraga u Rwanda yabonye impinduka nyinshi zirimo kuba iki Gihugu cyarabaye cyiza kurushaho.
Ati “Hari byinshi byahindutse; iterambere, u Rwanda ni rwiza kandi ugendeye ku mateka y’iki Gihugu, nashimangira ko ibyagezweho mu Rwanda n’iterambere ryarwo bikomeje kwerera imbuto Isi.”
Agaruka kuri uru ruzinduko rw’akazi yarimo mu Rwanda, Arielle Kayabaga yavuze ko intego nyamukuru yarwo yari ugutsimbataza umubano hagati ya Canada n’u Rwanda, akavuga ko kubana n’iki Gihugu bifite byinshi bisobanuye.
Ati “Bifite impamvu nyinshi nanone kandi no kugaragaza ibiri kugerwaho hano, amateka ashimishije turi kubona mu Rwanda no gukomeza guteza imbere ubufatanye hagati ya Canada n’u Rwanda.”
Uyu murundikazi w’imyaka 31 y’amavuko ubu uri mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada, wanabaye impunzi, yaboneyeho kugira inama urubyiruko rw’u Rwanda, avuga ko Igihugu cyabo ari cyiza, bityo ko bakwiye guharanira ko ibyakibayemo bitazongera kubaho ukundi.
Kuba ari umwe mu Badepite bato b’Igihugu gikomeye ku Isi kandi yaranyuze mu buzima bugoye bw’ubuhunzi, bikwiye kubera isomo abandi.
Yagize ati “Ntabwo nfuza gutanga isomo ariko imyaka 31 ntabwo ari micye. Icyo navuga ni uko abantu bakwiyizera, bakagira umuhamagaro w’icyo biguza gukora kandi bakagiharanira.”
Akomeza agira ati “Nahunze nkiri umwana muto kandi ni kimwe mu byangize uwo ndiwe ni na kimwe mu byampaye imbaraga zo gukora ibyo nkora …Ntuzigere wigaya, ukwiye kwiyumvamo ko ushoboye kandi iyi ni intero nasanze muri iki Gihugu.”
Avuga ko abantu bakwiye kwiyizera bya nyabyo, ubundi bakiha agaciro bakirinda gucibwa intege n’ibyagiye bibabaho mu bihe byatambutse.
RADIOTV10