Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuryango wibarutse impanga eshatu zasanze abana batatu usanganywe urasaba ubufasha

radiotv10by radiotv10
24/09/2025
in MU RWANDA
0
Umuryango wibarutse impanga eshatu zasanze abana batatu usanganywe urasaba ubufasha
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango utuye mu Kagari ka Nzove mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Gasabo, umaze umwaka n’igice wibarutse impanga z’abana batatu, urasaba ubufasha abagiraneza kugira ngo ubashe kubarera, kuko batangiye kurwara indwara z’imirire mibi nka Bwaki.

Uyu muryango wa Mbonigaba Celestin na Mukasimugomwa Console utuye mu Mudugudu wa Ruyenzi, Akagari ka Nzove, uvuga ko izi mpanga z’abana batatu, zaje zisanga abandi bana batatu wari usanganywe.

Ni abana baje n’ubundi uyu muryango usanzwe uriho mu buzima bwo gupfundikanya, dore ko umubyeyi umwe muri bo yari asanzwe akora akazi k’ubuzunguzayi.

Mukasimugomwa Console yagize ati “Ubuzima bumeze nabi cyane nabyaye aba bana batatu nari umuzunguzayi, ubuzima bwaje kuba bubi mbura icyo kubaha. Mfitemo umwe uri mu mirire mibi n’abandi bari konka ibere rimwe kuko irindi rirwaye.”

Muri aba bana harimo n’abarwaye indwara zituruka ku mirire mibi ku buryo hari n’abagaragaza umusatsi wacuramye.

Ise ubabyara avuga ko imibereho yabo ntaho ishingiye kuko usibye kugobokwa n’abagiraneza ntahandi bakura ikibatunga.

Ati “Ndasaba ubufasha kuko abana barimo barandwarana Bwaki, ntaho ngira ndambika umusaya dore aho mba ni ahangaha ni habi. Turasaba ubufasha abana babone icyo bashyira mu nda.”

Abaturanyi b’uyu muryango, na bo babona Leta ikwiye gufasha uyu muryango kugira ngo babashe kureba abana babo.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinyinya buravuga ko bwamusabye ko ashaka ikiraro cyo kororeramo inka kugira ngo bayimuhe ariko kugeza n’ubu atarakibona.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Dusabeyezu Emmanuel ati “Twari twamwemereye ko tumuha inka nabona aho ayororera, aramutse ahabonye twayimuha, iyo ibyaye nkakuriya urabakorera nta kundi hari n’abandi dufite dufasha bafite ibibazo bikomeye kurusha we.”

Uyu muryango ucumbitse mu nzu nto y’icyumba kimwe n’uruganiro by’umukecuru ufite inzu y’ibyo iri muri aka gace.

Nyina w’aba bana avuga ko batangiye kubarwarana Bwaki
Bamwe batangiye kugira imisatsi icuramye nk’ikimenyetso cy’imirire mibi
Na se arasaba ubufasha

NTAMBARA Garleon
RADIOTV 10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 1 =

Previous Post

Eng.-President Kagame highlights the benefits of strong relations between Rwanda and Egypt

Next Post

Uko byagenze ngo umwarimu afatirwe ku ishuri yigishaho i Rubavu n’ibyo akekwaho

Related Posts

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

IZIHERUKA

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye
FOOTBALL

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

by radiotv10
25/12/2025
0

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

25/12/2025
Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyabihu: Akarere kahaye karibu umwarimu wari wasezeye ku kazi nyuma akisubira akanikingiza

Uko byagenze ngo umwarimu afatirwe ku ishuri yigishaho i Rubavu n'ibyo akekwaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.