Umuryango utuye mu Kagari ka Nzove mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Gasabo, umaze umwaka n’igice wibarutse impanga z’abana batatu, urasaba ubufasha abagiraneza kugira ngo ubashe kubarera, kuko batangiye kurwara indwara z’imirire mibi nka Bwaki.
Uyu muryango wa Mbonigaba Celestin na Mukasimugomwa Console utuye mu Mudugudu wa Ruyenzi, Akagari ka Nzove, uvuga ko izi mpanga z’abana batatu, zaje zisanga abandi bana batatu wari usanganywe.
Ni abana baje n’ubundi uyu muryango usanzwe uriho mu buzima bwo gupfundikanya, dore ko umubyeyi umwe muri bo yari asanzwe akora akazi k’ubuzunguzayi.
Mukasimugomwa Console yagize ati “Ubuzima bumeze nabi cyane nabyaye aba bana batatu nari umuzunguzayi, ubuzima bwaje kuba bubi mbura icyo kubaha. Mfitemo umwe uri mu mirire mibi n’abandi bari konka ibere rimwe kuko irindi rirwaye.”
Muri aba bana harimo n’abarwaye indwara zituruka ku mirire mibi ku buryo hari n’abagaragaza umusatsi wacuramye.
Ise ubabyara avuga ko imibereho yabo ntaho ishingiye kuko usibye kugobokwa n’abagiraneza ntahandi bakura ikibatunga.
Ati “Ndasaba ubufasha kuko abana barimo barandwarana Bwaki, ntaho ngira ndambika umusaya dore aho mba ni ahangaha ni habi. Turasaba ubufasha abana babone icyo bashyira mu nda.”
Abaturanyi b’uyu muryango, na bo babona Leta ikwiye gufasha uyu muryango kugira ngo babashe kureba abana babo.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinyinya buravuga ko bwamusabye ko ashaka ikiraro cyo kororeramo inka kugira ngo bayimuhe ariko kugeza n’ubu atarakibona.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Dusabeyezu Emmanuel ati “Twari twamwemereye ko tumuha inka nabona aho ayororera, aramutse ahabonye twayimuha, iyo ibyaye nkakuriya urabakorera nta kundi hari n’abandi dufite dufasha bafite ibibazo bikomeye kurusha we.”
Uyu muryango ucumbitse mu nzu nto y’icyumba kimwe n’uruganiro by’umukecuru ufite inzu y’ibyo iri muri aka gace.



NTAMBARA Garleon
RADIOTV 10