Thursday, October 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umusaruro u Rwanda rukura mu mabuye y’agaciro wazamutseho 43%: Menya ubwoko bw’ayinjije menshi

radiotv10by radiotv10
15/02/2024
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Umusaruro u Rwanda rukura mu mabuye y’agaciro wazamutseho 43%: Menya ubwoko bw’ayinjije menshi
Share on FacebookShare on Twitter

Amafaranga yinjijwe n’u Rwanda avuye mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro muri 2023, yazamutseho 43%, kuko yageze kuri Miliyari 1,1 USD avuye kuri miliyoni 772 USD bwinjije muri 2022. Hagaragajwe ingano y’amabuye y’agaciro yacurujwe n’amafaranga yinjije.

Byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) kuri uyu wa Kane tariki 15 Gashyantare 2023, cyagaragaje ko umusaruro w’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro wazamutse ku kigero cya 43,0%.

Iki kigo gitangaza ko izamuka ry’uyu musaruro w’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, ryatewe n’impinduka zikomeje gushyirwa muri uru rwego, zirimo gukoresha ikoranabuhanga mu bucukuzi, ndetse no kongera ubunyamwuga muri uyu mwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Iyi Raporo y’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, igaragaza ingano y’amabuye y’agaciro yagiye acuruzwa n’u Rwanda hanze yarwo, ndetse n’amafaranga yagiye yinjiza.

Nko mu gihembwe cya kane cy’umwaka wa 2023, RMB igaragaza ko mu kwezi k’Ukwakira k’uwo mwaka, u Rwanda rwagurishije ibilo 1 015 bya Zahabu, yinjije Miliyoni 62,1 USD.

Byageze mu kwezi k’Ugushyingo 2023, ubu bwoko bw’amabuye y’agaciro bwa Zahabu, bwinjiriza u Rwanda miliyoni 52,9 USD, kuko habayeho igabanuka ry’ingano y’iyacurujwe, kuko muri uko kwezi hacurujwe ibilo 823.

Mu kwezi k’Ukuboza 2023, bwo u Rwanda rwacuruje hanze ibilo 1 320 bya zahabu, birwinjiriza 87 521 667 USD.

Andi mabuye nka Gasegereti yo, mu kwezi k’Ukwakira, yinjije Miliyoni 6,4 USD, yavuye mu bilo 431 035 byagurishijwe hanze, mu kwezi k’Ugushyingo hacuruzwa ibilo 416 231 byinjirije u Rwanda miliyoni 6,2 USD, mu gihe mu kwezi k’Ukuboza 2023 ubu bwoko bw’amabuye y’agaciro bwinjije miliyoni 6,9 USD, yavuye mu bilo 446 342 byacurujwe.

Naho amabuye ya Colta, mu kwezi k’Ukwakira 2023, hacurujwe ibilo 159 297, byaguzwe 6 907 161 USD, bigeze mu kwezi k’Ugushyingo, habaho igabanuka, kuko hacurujwe ibilo 128 887, byinjije 5 364 535 USD, na ho mu kwezi k’Ukuboza muri uwo mwaka wa 2023, Colta yacurujwe yinjirije u Rwanda 6 630 391 USD zaturutse mu bilo 180 393 byagurishijwe.

Hari kandi n’andi mabuye y’agaciro, nka Wolfram na yo yafashije u Rwanda kwinjiza amafaranga, nko kuba mu kwezi k’Ukuboza 2023, yarinjije 3 298 468 USD, yavuye mu bilo 274 493 byacurujwe muri uko kwezi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 11 =

Previous Post

Menya icyazamuye izindi mpungenge muri gahunda y’u Bwongereza n’u Rwanda yo kohereza abimukira

Next Post

Ingabo ziherutse koherezwa muri Congo guhangana na M23 zavuze akaga zahise zihura nako

Related Posts

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

by radiotv10
22/10/2025
0

Indwara y’Uburenge ifata amatungo yagaragaye mu Mirenge itatu yo mu Karere ka Rubavu, yatumye Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu...

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

by radiotv10
22/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi; yakiriye mugenzi we wa Somalia, n’Umugaba Wungirije w’Ingabo za Qatar...

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

by radiotv10
22/10/2025
0

Abasenateri bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; bamushimiye icyizere yabagiriye cyo gukomeza gukorera Igihugu, bamwizeza kuzakorana umurava. Aba...

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

by radiotv10
22/10/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayoza baherutse guhura n’ibiza by’imvura byatwaye ubuzima bwa bamwe, bikanangiza...

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
21/10/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyizeho Abasenateri bane nyuma yuko manda y’abo yari yashyizeho irangiye, barimo babiri bagarutse muri Sena...

IZIHERUKA

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon
FOOTBALL

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

by radiotv10
22/10/2025
0

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

22/10/2025
Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

22/10/2025
Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

22/10/2025
Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

22/10/2025
Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

22/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ingabo ziherutse koherezwa muri Congo guhangana na M23 zavuze akaga zahise zihura nako

Ingabo ziherutse koherezwa muri Congo guhangana na M23 zavuze akaga zahise zihura nako

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.