Umusaza w’imyaka 75 wo mu Murenge wa Rungendabari mu Karere ka Muhanga, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwuzukuru we w’imyaka 10 usanzwe uba mu rugo rwe, yemera icyaha akavuga ko yabikoze kuko yumvaga ashaka imibonano mpuzabitsina.
Uyu musaza akurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, ruzamuregera Urukiko Rwisumbuye rwa Muganga.
Iki cyaha gikekwa kuri uyu musaza w’imyaka 75 y’amavuko, cyabaye tariki ya 27 Gashyantare 2025 mu Mudugudu wa Njamena mu Kagari ka Kibaga, mu Murenge wa Rungendabari.
Ubushinjacyaha buvuga ko “Mu gitondo cyo kuri uwo munsi, uyu mwana usanzwe ubana na nyirakuru na sekuru, yavuye kuvoma asanga nyirakuru yagiye guhinga. Sekuru yaramuhamagaye ngo amusange aho yararyamye, maze umwana ajya kwitaba, ahageze aramusambanya.”
Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Mu ibazwa rye, uregwa yemeye icyaha; asobanura ko yasambanyije umwuzukuru we ubwo yumvaga ashaka gukora imibonano mpuzabitsina, amuhengera avuye kuvona aramuhamagara amusanga aho yari aryamye.”
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Ingingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
“Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:
1 º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;
2 º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;
3 º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
RADIOTV10