Umusaza w’imyaka 62 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Nyamagabe, wahamijwe gukora Jenoside yakorewe Abatusi, agacika agakomeza kwiyoberanya; yafatiwe mu Karere ka Nyanza gaherutse gufatirwamo undi wari umaze imyaka 23 yihisha mu mwobo bacukuye mu nzu.
Uyu musaza witwa Uwihoreye Venant akomoka mu yahoze ari Komini Karambo ahahoze ari muri Segiteri ya Rugazi, ubu ni mu Murenge wa Musebera mu Karere ka Nyamagabe.
Nyuma yo guhamywa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yanakoreye aha yari atuye, yahise acika, akomeza kwiyoberanya, aho yagiye aba mu bice bitandukanye.
Ibi byose yabikoraga yarahinduye amazina, aho ubu yitwaga Ramazani Yusufu, akaba yari yarakatiwe n’Inkiko Gacaca igifungo cy’imyaka 30.
Nyuma yo gucika, yabaye mu Karere ka Nyanza mu Mirenge itandukanye, ubu akaba yabaga mu Mudugudu wa Burambi mu Kagari ka Mulinja mu Murenge wa Kigoma, ari na ho yafatiwe.
Amakuru yo gufatwa kwe, yanemwe na Polisi y’u Rwanda, nk’uko Umuvugizi w’uru rwego mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabitangarije ikinyamakur Umuseke dukesha aya makuru.
Yagize ati “Yatwawe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muyira mu gihe ategereje kujyanwa muri gereza kurangiza igihano.”
Uwihoreye Venant afashwe nyuma y’amezi arindwi mu Karere ka Nyanza hafatiwe undi mugabo witwa Ntarindwa Emmanuel wafashwe muri Gicurasi uyu mwaka, aho yihishaga mu mwobo w’inzu y’uwitwa Mukamana Eugenie babanaga nk’umugore n’umugabo.
Uyu Ntarindwa we wari warakoreye ibyaha bya Jenoside mu yahoze ari Komini Kigoma na Nyabisindu, ubu habaye mu Karere ka Nyanza, akaza guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yari yaratashye mu Rwanda muri 2001 ari bwo yahitaga ajya kwihisha aha yafatiwe.
RADIOTV10