Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umusaza wahamijwe Jenoside akiyoberanya yafatiwe mu Karere kagaragayemo undi wasanzwe yihisha mu mwobo

radiotv10by radiotv10
26/12/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Share on FacebookShare on Twitter

Umusaza w’imyaka 62 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Nyamagabe, wahamijwe gukora Jenoside yakorewe Abatusi, agacika agakomeza kwiyoberanya; yafatiwe mu Karere ka Nyanza gaherutse gufatirwamo undi wari umaze imyaka 23 yihisha mu mwobo bacukuye mu nzu.

Uyu musaza witwa Uwihoreye Venant akomoka mu yahoze ari Komini Karambo ahahoze ari muri Segiteri ya Rugazi, ubu ni mu Murenge wa Musebera mu Karere ka Nyamagabe.

Nyuma yo guhamywa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yanakoreye aha yari atuye, yahise acika, akomeza kwiyoberanya, aho yagiye aba mu bice bitandukanye.

Ibi byose yabikoraga yarahinduye amazina, aho ubu yitwaga Ramazani Yusufu, akaba yari yarakatiwe n’Inkiko Gacaca igifungo cy’imyaka 30.

Nyuma yo gucika, yabaye mu Karere ka Nyanza mu Mirenge itandukanye, ubu akaba yabaga mu Mudugudu wa Burambi mu Kagari ka Mulinja mu Murenge wa Kigoma, ari na ho yafatiwe.

Amakuru yo gufatwa kwe, yanemwe na Polisi y’u Rwanda, nk’uko Umuvugizi w’uru rwego mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabitangarije ikinyamakur Umuseke dukesha aya makuru.

Yagize ati “Yatwawe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muyira mu gihe ategereje kujyanwa muri gereza kurangiza igihano.”

Uwihoreye Venant afashwe nyuma y’amezi arindwi mu Karere ka Nyanza hafatiwe undi mugabo witwa Ntarindwa Emmanuel wafashwe muri Gicurasi uyu mwaka, aho yihishaga mu mwobo w’inzu y’uwitwa Mukamana Eugenie babanaga nk’umugore n’umugabo.

Uyu Ntarindwa we wari warakoreye ibyaha bya Jenoside mu yahoze ari Komini Kigoma na Nyabisindu, ubu habaye mu Karere ka Nyanza, akaza guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yari yaratashye mu Rwanda muri 2001 ari bwo yahitaga ajya kwihisha aha yafatiwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 5 =

Previous Post

Rwamagana: Bavuga ko hari umukire babarutishije bituma amahirwe abaca mu myanya y’intoki

Next Post

Icyo Minisitiri avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo Minisitiri avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye

Icyo Minisitiri avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.