Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umusesenguzi ahishuye impamvu ibiganiro ku bya Congo byitabiriwe n’Abaperezida babiri gusa abandi bagahagararirwa

radiotv10by radiotv10
01/06/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Umusesenguzi ahishuye impamvu ibiganiro ku bya Congo byitabiriwe n’Abaperezida babiri gusa abandi bagahagararirwa
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa Gatatu, Abakuru b’Ibihugu na za Guverinona z’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bongeye guhurira mu Nama idasanzwe, yitabiriwe n’Abaperezida babiri gusa muri barindwi bagombaga kuyizamo, ariko bakohereza ababahagararira. Umusesenguzi yagaragaje igishobora kuba cyabiteye.

Ni Inteko idasanzwe ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC, yateraniye i Bujumbura kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Gicurasi 2023.

Iyi Nteko idasanzwe, ibaye mu gihe hashize imyaka ibiri hari ibibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byanatumye umubano w’iki Gihugu n’u Rwanda uzamo igitotsi.

Gusa iyi nteko idasanzwe ya EAC, yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu babiri gusa muri barindwi b’Ibihugu bigize uyu Muryango, kuko abandi bohereje abahagararira, barimo na Minisititi w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edourad Ngirente.

Muri Gashyantare uyu mwaka, hari hateranye indi Nteko yahuje Abakuru b’Ibihugu basuzumaga aho bageze bashyira mu bikorwa ibyo biyemeje.

Itandukaniro n’inshuro ya mbere, hari Abakuru b’Ibihugu 6 muri 7 bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, barimo na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi.

Icyakora kuri iyi nshuro ubwo hateranaga iyi Nteko idasanzwe ya 21, hari Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye n’uwa Kenya, William Ruto, mu gihe abandi bohereje intumwa.

Izi ntuma zirimo na Dr Edouard Ngirente wagiye uhagarariye Perezida Kagame ndetse na Shibangu Serges wagiye nk’intumwa idasanzwe ya Perezida Tshisekedi. Ibi bivuze ko Abakuru b’Ibihugu bitabiriye iyi nama idasanzwe ku rugero rwa 28.5%.

Alex Nizeyinama, umuhanga muri politike mpuzamahanga yagize icyo abivugaho. Ati “Hari uko kurambirwa guhora mu bintu bidahinduka, ariko hari no gufasha umuntu ubona udafite ubushake. Ikibazo bigaho ni icya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ariko ntibatinya kugaragaza ko ibikorwa byose ntacyo bibabwiye. Ubona bisa n’aho abantu bategereje kureba ibizaba nyuma y’amatora. DRC yamaze kwerekana ko itagishaka ingabo z’akarere, ahubwo ngo ishaka iza SADC, ibyo ubwabyo ntibyabura guca Abakuru b’Ibihugu intege.”

Usibye raporo z’imiryango imwe ivuga ku ngaruka z’intambara yo mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa; imiryano y’igisilikare cya Congo n’abarwanyi ba M23 yacishije macye.

Ingabo z’akarere zafashe bimwe mu bice byari byarafashwe n’abarwanyi b’uyu mutwe wa M23. Icyakora ibinyamakuru bivuga ko Perezida Tshisekedi ashinja izo ngabo gukorana n’uwo mutwe bita umwanzi.

Nihatagira igihinduka; ingabo z’akarere zizasubira mu Bihugu byazo, zisimburwe n’iz’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo SADC.

Perezida Ndayishimiye ubwo yitabiraga iyi nama
Na William Ruto
Dr Ngirente
Visi Perezida wa Tanzania, DR. PHILIP ISDOR MPANGO
Minisititi w’Ububanyi n’Amahanga wa Sudani, Dr Barnaba Marial Benjamin ni we waje ahagarariye Salva Kiir
Rebecca Alitwala Kadaga yaje ahagarariye Museveni
Tshisekedi yohereje Antipas Mbusa Nyamwisi

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 3 =

Previous Post

Inkuru ibaye impamo hagati ya kizigenza muri ruhago y’Isi Messi na PSG

Next Post

Bwa mbere uwagaragayeho ibiterasoni byavugishije benshi asobanuye ibitaramenyekanye n’ikibyihishe inyuma

Related Posts

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe...

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bwa mbere uwagaragayeho ibiterasoni byavugishije benshi asobanuye ibitaramenyekanye n’ikibyihishe inyuma

Bwa mbere uwagaragayeho ibiterasoni byavugishije benshi asobanuye ibitaramenyekanye n’ikibyihishe inyuma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.