Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi icyo yavuze ku butinganyi cyatunguranye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis yavuze ko “kuba umutinganyi si icyaha (mu rwego rw’amategeko)” kuko ababukora na bo Imana ibakunda nkuko isanzwe itarobanura ku butoni.

Papa Francis yabivuze mu kiganiro yagiranye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

Izindi Nkuru

Uyu mushumba mukuru wa Kiliziya Gatulika ku Isi, yabivuze ubwo yagarukaga ku itegeko rihana ubutinganyi riri mu mategeko ya bimwe mu Bihugu.

Mu magambo ye, Papa Francis yagize ati “Kuba umutinganyi [uryamana n’wo bahuje igitsina] si icyaha (crime) [mu rwego rw’amategeko].”

Muri iki kiganiro, umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, yagaye Ibihugu bihana abakundana n’abo bahuje ibitsina cyangwa bibabangamira.

Gusa kuri we avuga ko ubutinganyi ari icyaha (sin) imbere y’imana ariko ko bushobora guterwa n’amateka y’umuntu yanyuzemo bityo ko Abasenyeri bakwiye kugira uburyo bumvamo iyi ngingo.

Yagize ati “Aba basenyeri bakwiye gutangira urugendo rwo guhindura imyumvire, bakabitaho, bakabanezeza nkuko imana ibikorera buri wese muri twe.”

Ibi bitekerezo bya Papa bigamije kuvuganira uburenganzira bw’abatinganyi ni ubwa mbere yari avuze kuri aya mategeko.

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi yavuze ko Kiliziya Gatulika itazigeza ikorera ivanvura abatinganyi kuko isanzwe yakira kimwe abantu bose.

Yagize ati “Twese tiri abana b’Imana, kandi Imana idukundira uko turi yaba imbaraga nyinshi cyangwa nke zacu.”

Ibihugu 67 byamaze gushyira mu mategeko yabyo ubutinganyi nk’icyaha gihanwa n’amategeko, birimo 11 bigitangaho igihano cy’urupfu.

RADIOTV10

Comments 2

  1. mukiza says:

    Genesis 19:1-9
    Now the two angels came to Sodom in the evening as Lot was sitting in the gate of Sodom. When Lot saw them, he rose to meet them and bowed down with his face to the ground. And he said, “Now behold, my lords, please turn aside into your servant’s house, and spend the night, and wash your feet; then you may rise early and go on your way.” They said however, “No, but we shall spend the night in the square.” Yet he urged them strongly, so they turned aside to him and entered his house; and he prepared a feast for them, and baked unleavened bread, and they ate.read more.
    Before they lay down, the men of the city, the men of Sodom, surrounded the house, both young and old, all the people from every quarter; and they called to Lot and said to him, “Where are the men who came to you tonight? Bring them out to us that we may have relations with them.” But Lot went out to them at the doorway, and shut the door behind him, and said, “Please, my brothers, do not act wickedly. Now behold, I have two daughters who have not had relations with man; please let me bring them out to you, and do to them whatever you like; only do nothing to these men, inasmuch as they have come under the shelter of my roof.” But they said, “Stand aside.” Furthermore, they said, “This one came in as an alien, and already he is acting like a judge; now we will treat you worse than them.” So they pressed hard against Lot and came near to break the door.

    • Jolinjoli says:

      Hehehehe, ibi ninyandiko zabo, bazazihinduranya uko bashatse

Leave a Reply to Jolinjoli Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru