Umusirikare ufite ipeti rya Colonel wari umwe mu barinda Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yari aherutse kohereza kurwanya M23, yapfiye mu mpanuka ikomeye.
Ni impanuka yabaye mu Cyumweru twaraye dusoje tariki 16 Ukuboza 2022, yabereye mu gace ka Kabasha muri Teitwari ya Rutshuru.
Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeje urupfu rw’uyu musirikare Colonel Nzunzu Paseka, ivuga ko nyakwigendera yazize impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Jeep yabereye muri aka gace ka Kabasha muri Kanyabayonga.
Amakuru avuga ko Colonel Nzunzu Paseka ari we witabye Imana wenyine mu bo bari kumwe, na bo bakomeretse bikomeye bakaba bari kuvurirwa mu bitaro bya Goma.
Col Nzunzu wari mu itsinda ry’abasirikare barinda Perezida Félix Antoine Tshisekedi, yari yahinduriye inshingano mu mavugurura yakozwe n’uyu Mukuru w’Igihugu tariki 21 Ugushyingo 2022, amwohereza mu itsinda ryari rigiye guhashya umutwe wa M23 umaze igihe uri mu mirwano n’Isirikare cy’Igihugu (FARDC).
Yari yoherejwe muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru ngo ajye guhashya umutwe wa M23 umaze iminsi mu mirwano na FARDC.
RADIOTV10