Umunyarwenya uri mu ba mbere ku Isi, Kevin Hart akaba n’umukinnyi wa Filimi, yavuze bimwe mu byo atazibagirwa byamubayeho ubwo yasuraga Ingagi mu Birunga, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda umwaka ushize.
Kevin Hart n’umugore we Eniko Hart, basuye u Rwanda muri Nyakanga umwaka ushize wa 2023, bari kumwe n’abana babo.
Bimwe mu bikorwa basuye mu Rwanda, birimo kujya kureba Ingagi mu Birunga, zashimishije uyu munyarwenya, nyuma wanaje kwita Izina umwe mu bana b’Ingagi biswe amazina muri Nzeri 2023, aho uwo yise yamuhaye izina rya Gakondo.
Uyu munyarwenya uzwiho gutebya bikaryohera benshi, mu kiganiro The Tonight Show yagiranye na Jimmy Fallon, yavuze ko yishimiye gusura u Rwanda.
Yagize ati “Nafashe urugero runini nerecyeza mu Rwanda, kandi u Rwanda ruri mu bihe byiza. Ellen ni we watumye birangiran ngiye mu Rwanda, yansabye ko najya kwirebera ingagi.”
Jimmy wari uyoboye ikiganiro, yahise amwereka ifoto y’uburyo atinya inyamaswa ubwo yahungaga igipupe mu kiganiro, bombi bahise basekera rimwe.
Kevin Hart yavuze ko ubwo yasuraga ingagi mu Birunga, yari azi ko hagati ye na zo haba harimo ikirahure, ariko agatungurwa no kuba abantu bazibona imbonankubone.
Ati “Njyewe sinisanzuranaho n’inyamaswa ariko umuryango wanjye wo warabishakaga, none se ubwo naba ndi inde wababuza amahirwe ku mpamvu zanjye. Nari mfite ubwoba ubwo twageraga hariya kuko nakekaga ko haza kuba harimo ikirahure kidutandukanya.
Ubwo hari Ingagi zariho zigenda zihagaze, sinari narabibonye. Ndabyibuka mu mabwiriza bari baduhaye kwari ukudahuza amaso nazo no kuzireba cyane. Muri ako kanya Ingagi yabanje kuza yari ingore mpita ndyama hasi. Ndatuza ariko umugore wanjye atangira kuyifata amafoto kandi umurabyo wari uriho, mpita mukubita ndamubuza kugira ngo ataduteza akaga.”
Ni imvugo Kevi Hart yavugaga mu rwenya rwinshi, aseka; avuga ko nubwo byari biteye ubwoba ariko ari ibihe byiza atazibagirwa mu buzima bwe.
RADIOTV10