Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umusore ufungiye gukubita fiyanse we bitegura gukorana ubukwe havuzwe icyo yamuhoye

radiotv10by radiotv10
27/10/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Umusore ufungiye gukubita fiyanse we bitegura gukorana ubukwe havuzwe icyo yamuhoye
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore w’imyaka 23 wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi watawe muri yombi nyuma yo gukubita umukunzi we w’imyaka 31 banamaze gusezerana imbere y’amategeko bakaba bitegura gukora ubukwe mu rusengero, biravugwa ko yamuhoye kuba ataramuhaye amabati yamwemereye yo gusakara inzu ari kubaka ngo bazabanemo.

Uyu musore witwa Nshimiyimana Emmanuel afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Murundi, aho akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa ku bushake Nyiraminani Annonciatha bamaze amezi atanu barasezeranye imbere y’amategeko.

Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko tariki 29 Gicurasi 2025 nk’uko byemezwa n’umwe mu bo mu muryango w’umukobwa wakubiswe, ubu akaba arembeye ku Kigo Nderabuzima cya Rufungo mu Karere ka Karongi.

Uyu wo mu muryango w’uwakubiswe, yagize ati “Biteguraga kujya kwandikisha iby’ishyingirwa mu Itorero rya EPR tariki ya 28 Ugushyingo.”

Avuga kandi ko aba bombi baniteguraga kuzasezerana mu rusengero mu ntangiro z’umwaka utaha muri Mutarama 2026, mu Itorero cya EPR.

Yagize ati “Twababajwe n’ibyo yamukoreye amunigagura kugeza ubwo umukobwa wacu adashobora kuvuga ngo aramuziza ko atamuhaye amabati 30 yo gusakara iyo nzu avuga ngo bazabanamo.”

Umuturanyi w’umuryango w’uyu mukobwa, avuga ko uriya musore koko ashobora kuba yari yaremerewe amabati n’uriya mukobwa, ariko ko inzu ari kubaka yari itaragera mu isakara, ku buryo atumva icyaba cyamuteye kumuhohotera ako kagendi.

Ni mu gihe uyu musore nyuma yo gufungirwa gukubita umukunzi we, akomeje kwicuza nk’uko bivugwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Niyonsaba Cyriaque, wavuze ko baganiriye akamubwira ko na we yicuza.

Ati “Yambwiye ko yagiye gusura Fiyanse we iwabo mu Mudugudu wa Bukiro ku mugoroba wo ku wa 24 Ukwakira 2025, umukobwa amuherekeje umusore aramwoshyoshya, amucisha mu ishyamba rihari, arimugejejemo batangira kutumvikana kuri ayo mabati. Umusore yamwambuye umupira yari yambaye arawumunigisha, atangira kumukubita imigeri n’imitwe.”

Uyu muyobozi kandi yaboneyeho gusaba abasore guhagarika urugomo bakorera abo bitegura kurushingana babitewe n’ibyo baba barasezeranye bitari kubahirizwa, ahubwo bakajya bimakaza gushyira hamwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + eleven =

Previous Post

AFC/M23 yashenguwe n’urupfu rwa Musenyeri wo muri Kiliziya Gatulika i Goma

Next Post

Ifatwa ry’undi murwanyi kabuhariwe wa FDLR uvugwaho ubugome ndengakamere riratanga butumwa ki?

Related Posts

Perezida Kagame na Ndayishimiye bicaranye mu nama ya EAC itagaragayemo Tshisekedi

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

by radiotv10
11/12/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubwo u Burundi bwari bukomeje kongera umubare w’Ingabo muri DRC, ndetse zimwe zijya gushinga ibirindiro...

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

by radiotv10
11/12/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abakomeje kwikoreza u Rwanda ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakwiye kwibuka ko atari...

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

by radiotv10
11/12/2025
0

Umukozi ushinzwe imyirwarire y’abanyeshuri mu ishuri rya Saint Trinité de Ruhango riherereye mu Karere ka Ruhango, yatawe muri yombi n’Urwego...

President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

by radiotv10
11/12/2025
0

The President of the Republic, Paul Kagame, said that the fighting that has been taking place in parts of South...

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda

by radiotv10
11/12/2025
0

Abantu 15 barimo abaganga, n’abanyamuryango b’Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI), bakuriranyweho kunyereza amafaranga y’iki Kigo, aho batahuwe ubwo...

IZIHERUKA

Perezida Kagame na Ndayishimiye bicaranye mu nama ya EAC itagaragayemo Tshisekedi
MU RWANDA

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

by radiotv10
11/12/2025
0

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

11/12/2025
Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

11/12/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

11/12/2025
President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

11/12/2025
Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

11/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ifatwa ry’undi murwanyi kabuhariwe wa FDLR uvugwaho ubugome ndengakamere riratanga butumwa ki?

Ifatwa ry’undi murwanyi kabuhariwe wa FDLR uvugwaho ubugome ndengakamere riratanga butumwa ki?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.