Saturday, June 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

radiotv10by radiotv10
12/05/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore w’imyaka 27 y’amavuko ukekwaho kwica uwari umukoresha we mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, yarangiza akamuzingazingira mu mufuka akamuta mu musarani, yemera icyaha akavuga ko yashakaga kwigarurira imwe mu mitungo ye.

Uyu musore wamaze gukorerwa dosiye y’ikirego igashyikirizwa Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze, akekwaho gukora iki cyaha mu ntangiro za Gashyantare uyu mwaka wa 2025, tariki 02.

Ubushinjacyaha dukesha aya makuru, buvuga ko amakuru y’urupfu rw’uwari umukoresha w’uyu musore, rwamenyekanye ubwo umuhungu we n’abaturanyi bajyaga mu rugo rwe, mu murenge wa Ruli mu karere ka Gakenke, aho yakoreraga imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi, bahasanga imyenda ye igizwe n’ipantaro, ishati n’inkweto ariko we ntibamubona. Baketse ko yishwe.

Ubushinjacyaha bugira buti “Mu gushakisha, basanze umurambo we mu musarani, uri mu gifuka, ahambiriye amaboko n’amaguru ndetse afite n’ibikomere byinshi ku mubiri ni ko kwiyambaza inzego z’umutekano.”

Inzego zakeste umusore wacungaga ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bya nyakwigendera, ndetse atabwa muri yombi, akaba yaranabyemeye mu ibazwa rye.

Ubushinjacyaha bugira buti “Yemeye ko ari we wamwishe amukubise umuhini mu mutwe hanyuma akamushyira mu mufuka munini wari aho mu rugo akajya kumujugunya mu musarani kugira ngo batazamenya irengero rye; asobanura ko impamvu yamwishe hari imwe mu mitungo ye yashakaga gutwara.”

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/20218 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ingingo ya 107: Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa

Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + eighteen =

Previous Post

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

Next Post

Ngoma: Hatanzwe umucyo kuri farumasi yafunze bigasiga mu rujijo abayikoreshaga

Related Posts

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko hari abaremye itsinda ryiyise ‘Abanjongo’ baturuka mu Murenge wa...

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo...

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

by radiotv10
28/06/2025
0

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi mu mirima ya Pfunda mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga...

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

by radiotv10
28/06/2025
0

The Government of Rwanda and the Democratic Republic of Congo, with the support of the United States of America, have...

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

by radiotv10
27/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka muri...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ngoma: Hatanzwe umucyo kuri farumasi yafunze bigasiga mu rujijo abayikoreshaga

Ngoma: Hatanzwe umucyo kuri farumasi yafunze bigasiga mu rujijo abayikoreshaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.