Umusore w’imyaka 27 y’amavuko ukekwaho kwica uwari umukoresha we mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, yarangiza akamuzingazingira mu mufuka akamuta mu musarani, yemera icyaha akavuga ko yashakaga kwigarurira imwe mu mitungo ye.
Uyu musore wamaze gukorerwa dosiye y’ikirego igashyikirizwa Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze, akekwaho gukora iki cyaha mu ntangiro za Gashyantare uyu mwaka wa 2025, tariki 02.
Ubushinjacyaha dukesha aya makuru, buvuga ko amakuru y’urupfu rw’uwari umukoresha w’uyu musore, rwamenyekanye ubwo umuhungu we n’abaturanyi bajyaga mu rugo rwe, mu murenge wa Ruli mu karere ka Gakenke, aho yakoreraga imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi, bahasanga imyenda ye igizwe n’ipantaro, ishati n’inkweto ariko we ntibamubona. Baketse ko yishwe.
Ubushinjacyaha bugira buti “Mu gushakisha, basanze umurambo we mu musarani, uri mu gifuka, ahambiriye amaboko n’amaguru ndetse afite n’ibikomere byinshi ku mubiri ni ko kwiyambaza inzego z’umutekano.”
Inzego zakeste umusore wacungaga ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bya nyakwigendera, ndetse atabwa muri yombi, akaba yaranabyemeye mu ibazwa rye.
Ubushinjacyaha bugira buti “Yemeye ko ari we wamwishe amukubise umuhini mu mutwe hanyuma akamushyira mu mufuka munini wari aho mu rugo akajya kumujugunya mu musarani kugira ngo batazamenya irengero rye; asobanura ko impamvu yamwishe hari imwe mu mitungo ye yashakaga gutwara.”
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/20218 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ingingo ya 107: Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa
Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
RADIOTV10