Tuesday, August 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umusore waguwe gitumo ari gusambanya inka akabanza no kwanga kuyivaho yavuze icyabimuteye

radiotv10by radiotv10
12/09/2024
in MU RWANDA
1
Umusore waguwe gitumo ari gusambanya inka akabanza no kwanga kuyivaho yavuze icyabimuteye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu murenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, umusore yasanzwe n’abaturage ari gusambanya inka y’abaturage abanza kwanga kuyivaho bakimubona, aho afatiwe, ntiyaruhanya yemera icyaha, avuga ko yumvaga ashaka imibonano mpuzabitsina kandi atabona umukobwa wamwemerera ku buntu kandi nta mafaranga yari afite.

Uyu musore witwa Enock, yafatiwe mu Mudugudu wa Nyagahinda mu Kagari ka Gitwa mu Murenge wa Gihombo, nyuma yuko abagore babiri bamusanze ari gusambanya iryo tungo, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihombo.

Abaturage bo muri aka gace, bavuga ko basanze yakuyemo ipantalo, yayirambitse kuri kiraro cy’iryo tungo, nyuma yo kukinjiramo ubwo yasangaga ba nyiraryo badahari, akarisambanya abanje kuryagaza.

Amakuru y’iki gikorwa, yanemejwe na Ntibazirikana Denys uyobora Akagari ka Gitwa, wavuze ko uyu musore akimara gufatwa n’inzego, yemeye ko yakoze iki cyaha.

Yagize ati “Yiyemereye atazuyaje ko yayisambanyije, n’abo bagore batamubeshyera, basanze ari kuyisambanya yanga kubireka ngo ni uko bamubonye.”

Uyu muyobozi akeka ko uyu musore yaba afite ikibazo cyo mu mutwe, ku buryo akwiye kubanza gukorerwa ibizamini by’abaganga b’indwara zo mu mutwe.

Ati “Abaturage bahise bamukomezanya kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihombo ari ho afungiye, ibindi bikazagaragazwa n’iperereza.”

Bamwe mu baturage bo muri aka gace, bavuga ko ubwo uyu musore yajyaga gukorera amahano iri tungo, yabanje kurihendahenda kugira ngo abone uko akora ibye.

Umwe yagize ati “Yayisanze muri icyo kiraro cyubakishije ibiti gusa kidahomye atangira kuyagaza, iramwemerera iratuza, ahita atangira kuyisambanya nk’uko abagore babiri bamubonye bwa mbere babivuze.”

Aba baturage bo bavuga ko uyu musore yavuze icyamuteye gusambanya itungo. Umwe ati “Yatubwiye ko yumvise ashatse imibonano mpuzabitsina, abona nta mukobwa yahita abona n’uwo yabona yamuca amafaranga kandi ntayo afite, agahitamo iyo nka atari azi ko hari uhanyura muri ayo masaha ngo amubone.”

RADIOTV10

Comments 1

  1. Paul says:
    11 months ago

    Basuzume neza ko ntaburwayi bwo mumutwe yaba afite

    Reply

Leave a Reply to Paul Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × one =

Previous Post

Uko Trump na Kamala babyitwayemo ubwo bahuraga nyuma gato bahanganye mu kiganiro-mpaka

Next Post

Israel yakoze igikorwa cyafashwe na LONI nko kurengera

Related Posts

AMAKURU AGEZWEHO: Byemejwe u Rwanda rugiye kwakira abimukira baturutse muri America

AMAKURU AGEZWEHO: Byemejwe u Rwanda rugiye kwakira abimukira baturutse muri America

by radiotv10
05/08/2025
0

Leta Zunze Ubumwe za America n’u Rwanda, bageze ku bwumvikane bwo kohereza abimukira 250 muri iki Gihugu cyo ku Mugabane...

Eng.-Rwanda confirms it will host migrants deported from the U.S

Eng.-Rwanda confirms it will host migrants deported from the U.S

by radiotv10
05/08/2025
0

The United States and Rwanda have reached an agreement for the African nation to accept up to 250 migrants deported...

Does religion still shape our daily lifestyle choices?

Does religion still shape our daily lifestyle choices?

by radiotv10
05/08/2025
0

In an increasingly modern and globalized world, one might wonder whether religion still holds influence over our daily lifestyle choices....

How Nyarugunga residents built roads, a school, and a legacy of unity

How Nyarugunga residents built roads, a school, and a legacy of unity

by radiotv10
04/08/2025
0

In the heart of Rwanda’s Kicukiro District, the people of Nyarugunga Sector are proving that when a community stands together,...

Umugabo wafatiye undi iwe asambana n’umugore we yagaragaje uruhare ubuyobozi bubifitemo

Umugabo wafatiye undi iwe asambana n’umugore we yagaragaje uruhare ubuyobozi bubifitemo

by radiotv10
04/08/2025
0

Umugabo wo mu Kagari ka Kamanu mu Murege wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, wasohowe mu nzu kubera amakimbirane n’umugore...

IZIHERUKA

Umutoza wa mbere usezeye shampiyona ya 2025-2026 itaranatangira yatanze umucyo ku cyabimuteye
FOOTBALL

Umutoza wa mbere usezeye shampiyona ya 2025-2026 itaranatangira yatanze umucyo ku cyabimuteye

by radiotv10
05/08/2025
0

Ubutumwa bw’umwe mu bayobozi muri Kivu ya Ruguru buvuga kuri Gen.Sultani Makenga wa M23

Ubutumwa bw’umwe mu bayobozi muri Kivu ya Ruguru buvuga kuri Gen.Sultani Makenga wa M23

05/08/2025
Hatangajwe umubare w’impunzi zibarirwa mu mamiliyoni zishobora kwerecyeza muri Uganda zirimo izizava muri DRCongo

Hatangajwe umubare w’impunzi zibarirwa mu mamiliyoni zishobora kwerecyeza muri Uganda zirimo izizava muri DRCongo

05/08/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Ibikubiye mu ijambo rya Gen.Makenga imbere y’abayobozi bashyizweho na AFC/M23

05/08/2025
Impamvu igaragazwa n’abavuga ko Minisitiri w’Umutekano muri Congo agomba kwegura

Impamvu igaragazwa n’abavuga ko Minisitiri w’Umutekano muri Congo agomba kwegura

05/08/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Byemejwe u Rwanda rugiye kwakira abimukira baturutse muri America

AMAKURU AGEZWEHO: Byemejwe u Rwanda rugiye kwakira abimukira baturutse muri America

05/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Israel yakoze igikorwa cyafashwe na LONI nko kurengera

Israel yakoze igikorwa cyafashwe na LONI nko kurengera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umutoza wa mbere usezeye shampiyona ya 2025-2026 itaranatangira yatanze umucyo ku cyabimuteye

Ubutumwa bw’umwe mu bayobozi muri Kivu ya Ruguru buvuga kuri Gen.Sultani Makenga wa M23

Hatangajwe umubare w’impunzi zibarirwa mu mamiliyoni zishobora kwerecyeza muri Uganda zirimo izizava muri DRCongo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.