- Umusore wari watanze inkwano ati “Nzateza ingaru”;
- Umukobwa we ati “Nabivuyemo.”
Umusore n’inkumi bo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi bari biyemeje kubana nk’umugore n’umugabo ndetse bagasezerana mu mategeko, ubu nta n’umwe uvugana n’undi kuko umukobwa akiva mu Murenge yahise agarama ibyo kuzabana n’uyu musore, akaba anifuza ko bajya kwaka gatanya batarigeze babana n’umunsi n’umwe.
Uyu musore n’inkumi bavuka mu Kagari ka Nyarunyinya mu Murenge wa Murambi, bombi bagize icyo babwira RADIOTV10 ku by’uru rushako rwabo rwapfuye rutarabaho.
Uyu musore utifuje ko umwirondoro we utangazwa, avuga ko imyaka igiye kuba ibiri we n’uwo yari yarihebeye basezeranye mu Murenge, bakanategura n’ibindi birori, ariko akaza kubura umukunzi we.
Ati “Tukiva mu rukiko umuntu yahise yifatira gahunda ze arigendera, ndumva hagiye gushira imyaka ibiri.”
Umunyamakuru yabajije uyu musore niba yarabajije umukobwa icyatumye amutera uw’inyuma, ati “Yarambwiye ngo ntabwo agishatse kubana nanjye, ngo tuzakore divorce.”
Uyu musore avuga ko yari yarakoye inka, ndetse ko yifuza no kuyisubizwa kuko yumva nta mpamvu yo kuguma mu muryango w’uwamubenze.
Uyu mukobwa wumvikana ko atagitekereza kuzabana n’uyu musore, yagize ati “Niba yarambuze ubwo nyine azihangane. Hari impamvu zatumye tutabana. Nabivuyemo.”
Mu mvugo avuga ko ntakindi yifuza kuri uyu musore atari uguhabwa gatanya inyuze mu nzira zemewe n’amategeko, ndetse ko adatewe impungenge no kuba yazakurikiranwaho kwica isezerano.
Ati “Ibyo ntakibazo, none se umuntu yabana n’uwo adashaka? Niba ubonye bidakunze se?”
Hari andi makuru avuga ko uyu mukobwa yamaze kujya mu Mujyi wa Kigali ndetse agashaka undi mugabo, we akaba adashaka kubivugaho ati “Mumbabarire cyane ntabwo ndi mu biciro.”
Abatuye muri aka gace, bagaya uyu mukobwa ndetse bakavuga ko n’iyo habaho gatanya ikwiye kuzakoranwa ubushishozi.
Umwe ati “Nk’abaturage uko tubibona ni uko uwo mukobwa ntakintu agomba kuza kubaza hano kuko atigeze aba muri uru rugo ngo arutahemo ngo n’abaturage bamubonye.”
Aba baturage kandi bavuga ko uyu musore akwiye gusubizwa inkwano kuko uwo yari yakoye batabanye kandi atari we biturutseho ahubwo biturutse ku mukobwa.
Me Mushimiyimana Odette, impuguke mu mategeko akaba anunganira abandi mu nkiko, avuga ko kuba aba bombi batarigeze babana n’umunsi n’umwe, uyu mukobwa nta cyaha yakoze.
Ati “Itegeko ry’umuryango ingingo ya 208 igika cya kabiri, ivuga ko ishyingirwa risheshwe cyangwa riteshejwe agaciro mbere yuko abashyingiranywe babana, imitungo ntabwo izamo.”
Uyu munyamategeko avuga ko iri tegeko riteganya ko iyo umwe mu basezeranye n’umuntu ariko ntibabane n’ijoro na rimwe, akaza kubura, uwasigaye ajya mu rukiko agasaba ko rutesha agaciro iryo sezerano ryabayeho.
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10