• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umusore w’imyaka 20 yafatanywe Toni 1,2 y’amabuye y’agaciro yari yarahishe mu mwobo yacukuye mu nzu

radiotv10by radiotv10
13/12/2021
in MU RWANDA
0
Umusore w’imyaka 20 yafatanywe Toni 1,2 y’amabuye y’agaciro yari yarahishe mu mwobo yacukuye mu nzu
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore witwa Masengesho Isaac w’imyaka 20 y’amavuko, yafatanywe ibilo 1 282 by’amabuye y’agaciro ya magendu yari yarahishe mu mwobo yacukuye mu nzu aho aba mu Kagari ka Kiringa mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera.

Uyu musore yafashwe na Polisi ikorera mu Karere ka Burera, ku wa Gatandatu tariki ya 11 Ukuboza 2021.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera, Superintendent of Police (SP) Aphrodis Nkundineza yavuze ko Masengesho yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari babizi ko ayo mabuye ayakura mu gihugu cya Uganda.

Yagize ati “Abaturage bari bafite amakuru ko Masengesho ajya mu gihugu cya Uganda agakurayo amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu. Baje guha amakuru Polisi ijya iwe mu rugo aho atuye mu Mudugudu wa Kigote mu birometero 3 uvuye ku mupaka w’u Rwanda na Uganda. Abapolisi basatse mu nzu ye basangamo umufuka urimo ariya mabuye yari yawuhishe mu mwobo muremure yari yaracukuye mu nzu yo mu gikari.”

Masengesho amaze gufatwa yavuze ko ayo mabuye ari ay’umuntu witwa Christophe utuye mu Karere ka Rubavu, yemera ko yayamukuriye mu gihugu cya Uganda ayazenye mu buryo bwa magendu.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera yibukije abaturage ko ibikorwa byose bijyanye n’ubucukuzi ndetse n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bigomba kuba bifitiwe ibyagombwa bitangwa n’inzego z’Igihugu zibishinzwe. Yaburiye abantu bishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko ababwira ko abazajya bafatwa bazajya babihanirwa.

SP Nkundineza yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye Masengesho afatwa asaba n’abandi kudahishira abakora ibinyuranijwe n’amategeko.

Masengesho n’amabuye yafatanYwe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Cyanika kugira ngo hakorwe iperereza ku bandi bafatanije ubwo bucuruzi bwa magendu.

 

ITEGEKO RITEGANYA IKI?

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo  ya 54  ivuga ko  Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Ivomo: RNP-Urubuga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + 10 =

Previous Post

Rubavu: Polisi yafashe abakekwaho gutera urugo bagakomeretsa umugabo n’umugore bakoresheje inzembe

Next Post

Nimugeza igihe cyo gutumwa muzitabe kare mwemere gutumwa kure- Bamporiki abwira urubyiruko

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Nimugeza igihe cyo gutumwa muzitabe kare mwemere gutumwa kure- Bamporiki abwira urubyiruko

Nimugeza igihe cyo gutumwa muzitabe kare mwemere gutumwa kure- Bamporiki abwira urubyiruko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.