Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umusore w’imyaka 20 yafatanywe Toni 1,2 y’amabuye y’agaciro yari yarahishe mu mwobo yacukuye mu nzu

radiotv10by radiotv10
13/12/2021
in MU RWANDA
0
Umusore w’imyaka 20 yafatanywe Toni 1,2 y’amabuye y’agaciro yari yarahishe mu mwobo yacukuye mu nzu
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore witwa Masengesho Isaac w’imyaka 20 y’amavuko, yafatanywe ibilo 1 282 by’amabuye y’agaciro ya magendu yari yarahishe mu mwobo yacukuye mu nzu aho aba mu Kagari ka Kiringa mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera.

Uyu musore yafashwe na Polisi ikorera mu Karere ka Burera, ku wa Gatandatu tariki ya 11 Ukuboza 2021.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera, Superintendent of Police (SP) Aphrodis Nkundineza yavuze ko Masengesho yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari babizi ko ayo mabuye ayakura mu gihugu cya Uganda.

Yagize ati “Abaturage bari bafite amakuru ko Masengesho ajya mu gihugu cya Uganda agakurayo amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu. Baje guha amakuru Polisi ijya iwe mu rugo aho atuye mu Mudugudu wa Kigote mu birometero 3 uvuye ku mupaka w’u Rwanda na Uganda. Abapolisi basatse mu nzu ye basangamo umufuka urimo ariya mabuye yari yawuhishe mu mwobo muremure yari yaracukuye mu nzu yo mu gikari.”

Masengesho amaze gufatwa yavuze ko ayo mabuye ari ay’umuntu witwa Christophe utuye mu Karere ka Rubavu, yemera ko yayamukuriye mu gihugu cya Uganda ayazenye mu buryo bwa magendu.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera yibukije abaturage ko ibikorwa byose bijyanye n’ubucukuzi ndetse n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bigomba kuba bifitiwe ibyagombwa bitangwa n’inzego z’Igihugu zibishinzwe. Yaburiye abantu bishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko ababwira ko abazajya bafatwa bazajya babihanirwa.

SP Nkundineza yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye Masengesho afatwa asaba n’abandi kudahishira abakora ibinyuranijwe n’amategeko.

Masengesho n’amabuye yafatanYwe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Cyanika kugira ngo hakorwe iperereza ku bandi bafatanije ubwo bucuruzi bwa magendu.

 

ITEGEKO RITEGANYA IKI?

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo  ya 54  ivuga ko  Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Ivomo: RNP-Urubuga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 5 =

Previous Post

Rubavu: Polisi yafashe abakekwaho gutera urugo bagakomeretsa umugabo n’umugore bakoresheje inzembe

Next Post

Nimugeza igihe cyo gutumwa muzitabe kare mwemere gutumwa kure- Bamporiki abwira urubyiruko

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nimugeza igihe cyo gutumwa muzitabe kare mwemere gutumwa kure- Bamporiki abwira urubyiruko

Nimugeza igihe cyo gutumwa muzitabe kare mwemere gutumwa kure- Bamporiki abwira urubyiruko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.