Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuti w’ikibazo si ukunyamagana cyangwa kwinjira mu ntambara n’u Rwanda-Ambasaderi w’u Rwanda muri DRC

radiotv10by radiotv10
07/06/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Byinshi ku bisobanuro byatanzwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri DRC
Share on FacebookShare on Twitter

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega yanenze Abanye-Congo bakomeje kumwagana no kwamagana Igihugu cye [u Rwanda] avuga ko ibi bidashobora gutanga umuti w’ikibazo kiri muri iki Gihugu.

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bumaze iminsi bushinja u Rwanda gutera inkunga umuwe wa M23 umaze iminsi warubuye imirwano, mu gihe u Rwanda rwo rukomeje kwamagana ibi birego bidafite ishingiro.

Abanye-Congo ibihumbi bamaze iminsi birara mu mihanda bamagana u Rwanda ndetse banasaba ko uruhagarariye mu Gihugu cyabo yirukanwa.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo, Vincent Karega yavuze ko iyi myitwarire y’Abanye-Congo ubwayo atari yo yazana umuti w’ibibazo biri mu Gihugu cyabo.

Yagize ati “Mbona umuti w’ibibazo atari ukwamagana Ambasaderi w’u Rwanda cyangwa se kwinjira mu ntambara n’igihugu cy’u Rwanda, kuko iteka burya intambara irasenya kandi kubaka ibyo yasenye biragorana.”

Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi rya Amerika, Amb. Vincent Karega yaboneyeho no kugira icyo abwira Abanye-Congo bakomeje kumwamagana, avuga ko baba banamagana Igihugu cye.

Yagize ati “Kuntandukanya n’u Rwanda biragoye kuko ni Igihugu cyanjye, uba rero bikora bagafata imihanda ngo bari kwamagana ambasaderi w’u Rwanda mbese ni ukwamagana igihugu cyanjye.”

U Rwanda rwakunze kuvuga ko umuti w’ibibazo bibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biri mu biganza by’iki Gihugu ubwacyo aho gukora kibyitarutsa kigashaka kubishyira ku mutwe w’ikindi Gihugu.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, Dr Vincent Biruta, aherutse kugirana n’Abanyamakuru, na we yari yagaragaje kou Rwanda ntaho ruhuriye n’ibibazo bibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri iki kiganiro cyabaye tariki 31 Gicurasi 2022, Dr Vincent Biruta yanagarutse ku bikorwa by’ubushotoranyi bikomeje gukorwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo birimo ibisasu byatewe mu Rwanda inshuro ebyiri mu mezi abiri, avuga ko nibikomeza rutazarebera kuko bizaba ari nko guterwa kandi ko “iyo Igihugu gitewe kitabara.”

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi wagiriye uruzinduko muri Congo-Brazzaville mu mpera z’icyumweru gishize, yongeye gushinja u Rwanda kuba inyuma y’ibikorwa bihungabanya umutekano w’Igihugu cye.

Tshisekedi yavuze ko Igihugu cye gisanzwe kizwiho kwakira neza abakigana ariko “ntibiha uburenganzira abaturanyi kuza kutuvogera.”

Yavuze ko ntagushidikanya ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23 umaze iminsi uri mu mirwano n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

U Rwanda rwo wakunze kwamagana ibi birego, ruvuga ko FARDC yifatanyije na FDLR ndetse iki gisirikare kiri gufasha uyu mutwe kugira ngo ukomeze guhungabanya umutekano w’u Rwanda dore ko baherutse no gushimuta abasirikare babiri b’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − eleven =

Previous Post

Gufunga n’abibye inkoko cyangwa igitoki, imwe mu mpamvu y’ubucucike mu magereza- CLADHO

Next Post

RDF ntiyitabiriye inama yabereye muri DRCongo y’Abagaba Bakuru b’Ingabo bo muri EAC

Related Posts

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze amavugurura n’impinduka mu Buyobozi Bukuru bwawo, zasize ugize ba Visi Perezida babiri, ndetse Bazivamo Christophe wigeze kububamo,...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
RDF ntiyitabiriye inama yabereye muri DRCongo y’Abagaba Bakuru b’Ingabo bo muri EAC

RDF ntiyitabiriye inama yabereye muri DRCongo y’Abagaba Bakuru b’Ingabo bo muri EAC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.