Umutingito ukomeye wibasiye Igihugu cya Myanmar cyo ku Mugabane wa Asia, biravugwa ko wahitanye ubuzima bw’abantu, unangiza ibikorwa remezo, birimo n’inyubako ndende yari ikiri kubakwa i Bangkok muri Thailand, i gihugu gituranye cyane Myanmar.
Abantu batatu ni bo bimaze kwemezwa ko bahitanywe n’uyu mutingito mu mujyi wa Taungoo muri Myanmar ubwo bagwirwaga n’umusigiti nk’uko abatangabuhamya babivuga, mu gihe itangazamakuru ryo muri aka gace rivuga ko abantu bari hagati ya babiri bapfuye abandi 20 bakomeretse nyuma y’aho hoteli imwe yo mu mujyi wa Aung Ban iguye.
Mu gihugu cya Thailand, umuntu umwe ni we bimaze kumenyekana ko yahitanywe n’isenyuka ry’inyubako ndende yari ikiri kubakwa i Bangkok, mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje, nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bw’umujyi wa Bangkok.
Kugeza ubu mu mujyi wa Bangkok, abaturage bahiye ubwoba, ari nako abenshi bajya mu mihanda, nyuma yo kubona inyubako ndende zihirima, abenshi bakaba ari bamucyerarugendo basuye iki Gihugu, bari muri hoteli zitandukanye muri uyu mujyi.
Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ubushakashatsi ku miterere y’isi (USGS) kivuga ko umutingito wari ku gipimo cya 7.7, ukaba watangiriye mu bilometero 17.2 uvuye mu mugi wa Mandalay muri Myanmar, utuwe n’abaturage basaga miliyoni 1.5.
Ubutegetsi bwa gisirikare muri Myanmar bwahise butangaza ibihe bidasanzwe mu turere twibasiwe muri iki Gihugu, ndetse hatangira ibikorwa byo gutabara abagwiriwe n’inyubako, no guha ubufasha abagizweho ingaruka n’uyu mutingito.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10