Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umutingito ukomeye wibasiye Myanmar wahitanye ubuzima bwa bamwe

radiotv10by radiotv10
28/03/2025
in AMAHANGA
0
Umutingito ukomeye wibasiye Myanmar wahitanye ubuzima bwa bamwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umutingito ukomeye wibasiye Igihugu cya Myanmar cyo ku Mugabane wa Asia, biravugwa ko wahitanye ubuzima bw’abantu, unangiza ibikorwa remezo, birimo n’inyubako ndende yari ikiri kubakwa i Bangkok muri Thailand, i gihugu gituranye cyane Myanmar.

Abantu batatu ni bo bimaze kwemezwa ko bahitanywe n’uyu mutingito mu mujyi wa Taungoo muri Myanmar ubwo bagwirwaga n’umusigiti nk’uko abatangabuhamya babivuga, mu gihe itangazamakuru ryo muri aka gace rivuga ko abantu bari hagati ya babiri bapfuye abandi 20 bakomeretse nyuma y’aho hoteli imwe yo mu mujyi wa Aung Ban iguye.

Mu gihugu cya Thailand, umuntu umwe ni we bimaze kumenyekana ko yahitanywe n’isenyuka ry’inyubako ndende yari ikiri kubakwa i Bangkok, mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje, nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bw’umujyi wa Bangkok.

Kugeza ubu mu mujyi wa Bangkok, abaturage bahiye ubwoba, ari nako abenshi bajya mu mihanda, nyuma yo kubona inyubako ndende zihirima, abenshi bakaba ari bamucyerarugendo basuye iki Gihugu, bari muri hoteli zitandukanye muri uyu mujyi.

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ubushakashatsi ku miterere y’isi (USGS) kivuga ko umutingito wari  ku gipimo cya 7.7, ukaba watangiriye mu bilometero 17.2 uvuye mu mugi wa Mandalay muri Myanmar, utuwe n’abaturage basaga miliyoni 1.5.

Ubutegetsi bwa gisirikare muri Myanmar bwahise butangaza ibihe bidasanzwe mu turere twibasiwe muri iki Gihugu, ndetse hatangira ibikorwa byo gutabara abagwiriwe n’inyubako, no guha ubufasha abagizweho ingaruka n’uyu mutingito.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 14 =

Previous Post

Umukobwa uzwi ku mbuga nkoranyambaga yamennye amabanga y’ibiteye agahinda yakorewe n’umukunzi we w’umukobwa

Next Post

Umuhanzi w’ikirangirire yatumye hagaragara bwa mbere isura y’umwana wa mugenzi we w’Umunyarwanda

Related Posts

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, mu gace ka Barcelona muri Espagne, gari ya moshi itwara abagenzi b’imbere mu...

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

by radiotv10
21/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rizasubira mu Mujyi wa Uvira nyuma yuko riwukuyemo abarwanyi baryo bose, ugahita wigabizwa n’uruhande bahanganye, rugatangira...

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

by radiotv10
21/01/2026
0

The AFC/M23 coalition has indicated that it will return to the city of Uvira after withdrawing all its fighters, following...

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

by radiotv10
20/01/2026
0

Uganda held widely watched presidential and parliamentary elections on 15 January 2026, choosing both the country’s leader and members of...

Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

by radiotv10
20/01/2026
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyatangaje ko kigaruriye Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo, nyuma yuko Ihuriro AFC/M23...

IZIHERUKA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?
AMAHANGA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

21/01/2026
Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi w’ikirangirire yatumye hagaragara bwa mbere isura y’umwana wa mugenzi we w’Umunyarwanda

Umuhanzi w’ikirangirire yatumye hagaragara bwa mbere isura y’umwana wa mugenzi we w’Umunyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.