Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuvugizi wa RDF yahaye ikiganiro Abadepite baherutse kurahirira kwinjira mu Nteko y’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
04/09/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Umuvugizi wa RDF yahaye ikiganiro Abadepite baherutse kurahirira kwinjira mu Nteko y’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yaganirije Abadepite baherutse kurahirira gutangira inshingano zabo nk’intumwa za rubanda, mu biganiro bakomeje guhabwa bizabafasha gutangira neza inshingano zabo.

Iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Nzeri 2024, cyakurikiwe n’Abadepote baherutse kurahira mu kwezi gushize, barimo na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Hon. Gertrude Kazarwa ndetse na ba Visi Perezida bombi.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko “Brig Gen Ronald Rwivanga yahaye ikiganiro Abadepite bagize Manda ya 5 bamaze kurahira, aho bakomeje ibiganiro bibafasha gutangira neza inshingano (induction course).”

Ubuyobozi bwa RDF bukomeza buvuga ko iki kiganiro “Cyibanze ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uruhare rwa RDF mu iterambere ry’u Rwanda.”

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buganirije izi ntumwa za rubanda ku ngingo y’urugamba rwo Kwibohora, nyuma yo kuganirizwa ku zindi ngingo zirimo ugendo rwo kubaka u Rwanda, imikoreshereze y’amategeko, imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko n’imikoranire n’izindi nzego, bagejejweho na Hon. Tito Rutaremara, umwe mu nararibonye muri Politiki y’u Rwanda.

Aba Badepite baherutse kwinjira mu Nteko y’u Rwanda kandi baherutse kuganirizwa ku ngingo irebana no kujya impaka ku mategeko no kuyatora, gutsura umubano n’amahanga, gahunda ya Guverinoma y’imyaka 5 (NST2), igenamigambi ry’Igihugu n’itegurwa ry’ingengo y’imari.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite na ba Visi Perezida bari muri iki kiganiro
Umuvugizi wa RDF yaganirije Abadepite ibirimo amateka y’urugamba rwo kwibohora

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × five =

Previous Post

Icyo Ukraine ivuga nyuma y’igitero rutura cy’u Burusiya gikurikiye icyagabwe ku kigo cya gisirikare

Next Post

Ntacibwa intege n’ibyo avugwaho n’abandi bagabo ahubwo abona bakwiye kumwigiraho

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ntacibwa intege n’ibyo avugwaho n’abandi bagabo ahubwo abona bakwiye kumwigiraho

Ntacibwa intege n’ibyo avugwaho n’abandi bagabo ahubwo abona bakwiye kumwigiraho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.