Madamu Jeannette Kagame yanditse umuvugo yageneye Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, wumvikanamo ubutwari bw’abagore by’umwihariko uruhare bagira mu mibereho ya muntu kabone nubwo banyura mu magorwa ariko bakanga kugamburuzwa na yo.
Ni umuvugo ufite umutwe ugira uti “The world I dream of on Women’s Day” tugenekereje mu Kinyarwanda ni ukuvuga ngo “Isi ndota, Umunsi w’abagore.”
Ni umuvugo atangira avugamo ubutwari bw’umugore bwo guhorana icyizere mu majye, mu bigoye akabonamo kudaheranwa na byo ahubwo agakora ibishoboka kugira ngo abisohokemo.
Akomeza agira ati
“We are born knowing that women
Are resilient, perhaps to a fault.
To nurture and protect, they will move a mountain,
Even hungry, they will feed the world.”
Tugenerekereje yagize ati
Tuvuka tuzi ko abagore
Bishakamo imbaraga, birashoboka ko ari ku bw’amahirwe.
Mu kurera no kubungabunga, n’imisozi barayizamuka,
kabone n’ubwo baba bashonje, ariko bagaburira Isi.”
Uyu muvugo wa Madamu Jeannette Kagame ukomeza ugaragaza bimwe mu bikibangamiye abagore, ukavuga ko bidakwiye kwihanganirwa.
Uyu muvuko komeza kandi wibutsa abagore gukomeza gukoresha impano bahawe na rurema ndetse n’amahirwe yose bakomeje guhabwa.
Hari aho ugira uti
“With my eyes closed I see, bright as day,
A just, a fair
An equal, And a very kind world,
In which prejudice has passed, bias was driven far away!…”
Tugenekereje, hagira hati
“No mu gihe mpumbije amaso, mbona ibyiza,
Ibigororotse, ibinyuze mu mucyo
No kudahezwa
Ndetse n’Isi ibeyuye
Mu gihe ibicantege byakuweho, ibibangamye bikimwa intebe!”
Nanone hakaba ahagira hati “I find solace and hope in wonder.
Perhaps you’d care to join me?”
Tugenekereje hagira hati
“No mu bibaje mbona ibinezeza n’icyizere mu gihe cy’urungabangabo.
Ndizera ko tubijuje?”
Uyu muvugo urimo amagambo yo mu ndimi eshastu, [Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda], hari n’aho ugira uti “Bari, Bategarugori. Muri benimpuhwe, Muri Indangamirwa.
Hari n’aho ugira uti
“Duhanikire icyarimwe tuti:
« Uri Mwiza Mama! »
« Data azaguhe urugukwiye
Rumwe udukunda utizigamye
N’uwaguhanze aguhore hafi Azakurinde amakuba yose.”
Soma Umuvugo wose wa Madamu Jeannette Kagame.
RADIOTV1O