• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuyobozi Mukuru wa Polisi  IGP Munyuza yitabiriye inama ya EAPCCO i Kinshasa muri RDC

radiotv10by radiotv10
15/10/2021
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Umuyobozi Mukuru wa Polisi  IGP Munyuza yitabiriye inama ya EAPCCO i Kinshasa muri RDC
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, ku wa Kane taliki ya 14 Ukwakira 2021, yitabiriye inama  y’Umuryango w’Abayobozi ba Polisi zo mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO) irimo kubera mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu Mujyi wa Kinshasa.Iyi nama ihuza abayobozi ba Polisi iri mu rwego rw’inama rusange ngarukamwaka ibaye ku nshuro ya 23, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kongera inzego zishinzwe umutekano uburyo bwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19 no mu bihe bisanzwe.”

 

Umuryango wa EAPCCO ugizwe n’ibihugu 14, washinzwe mu mwaka wa 1998 hagamijwe gushimangira ubufatanye bwa Polisi zo mu Karere, guhanahana amakuru ku byaha no guhuza amategeko hagamijwe kongerera ubushobozi inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

 

Muri iyi nama y’abayobozi bakuru ba Polisi mu Karere haganiriwe ku ngamba zo kongerera ubushobozi n’ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, harimo iterabwoba n’ubuhezanguni birimo kugaragara mu Karere, ndetse banagarutse ku ishyirwa mu bikorwa imyanzuro iherutse kwemeranywaho.

Muri iyi nama hanarebewe hamwe imiterere y’ikigo cyo mu Karere cyo kurwanya iterabwoba nk’uko babyemeranyijweho mu masezerano ya Mifugo.

Amasezerano ya Mifugo agaragaza uburyo bwo gukumira, kurwanya no guhashya ibyaha bigaragara mu burasirazuba bwa Afurika.

Ibihugu bigize umuryango wa EAPCCO washinzwe mu mwaka wa 1998 ni u Rwanda, Burundi, Comoros, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Djibouti, Eritrea, Ethiopia, Seychelles, Somalia, Sudani y’Epfo, Uganda, Sudani na Tanzania.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + 7 =

Previous Post

Yafatiwe mu cyuho aha ruswa umupolisi

Next Post

Utumbyiniro tugiye gufungurwa nyuma y’igihe kirekire dufunze

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Utumbyiniro tugiye gufungurwa nyuma y’igihe kirekire dufunze

Utumbyiniro tugiye gufungurwa nyuma y’igihe kirekire dufunze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.