Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Kamala Harris akaba ari na we mugore wa mbere wagize uyu mwanya muri iki Gihugu, yasesekaye muri Tanzania iyobowe na Madamu Samia Suluhu Hassan ari na we mugore wa mbere na we wayoboye iki Gihugu, agaragaza ko yihimiye kujya muri iki Gihugu.
Kamala Harris wageze muri Tanzania mu ijoro ryacyeye, ari mu ruzinduko mu Bihugu binyuranye ku Mugabane wa Afurika, akaba yageze muri iki Gihugu avuye muri Ghana.
Ubwo yari amaze kugera muri iki Gihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda, Kamala Harris yahise atangaza ko yishimiye kuba ari muri Tanzania.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Kamala Harris yagize ati “Ni byiza kuba nje hano muri Tanzania.”
Kamala Harris usanzwe ari we mugore wa mbere wabaye Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, biteganyijwe ko ahura na Madamu Samia Suluhu Hassan, na we akaba ari we wabaye Perezida wa mbere w’umugore wa Tanzania.
Umusesenguzi wo muri Tanzania, Mohamed Issa Hemed yavuze ko kuba Kamala Harris agiriye uruzinduko muri Tanzania, ari ukuba Igihugu cye cy’Igihangange cya Leta Zunze Ubumwe za America kishimira ibikomeje kugerwaho ku buyobozi bwa Madamu Samia Suluhu Hassan.
Yagize ati “Hano hari ibinezaneza kuko abaturage baravuga ko imbaraga za Madamu Perezida mu guhindura Igihugu byazirikanwe n’Igihugu cy’Igihangange cya Leta Zunze Ubumwe za America.”
Ubwo Harris aheruka guhura na Samia Suluhu i Washington, yari yamugaragarije ko Igihugu cye kishimira ibikomeje kugerwaho muri Tanzania ku butegetsi bwe.
Icyo gihe yari yagize ati “Byumwihariko akazi wakoze mu guha ubushobozi abayobozi b’abagore muri Tanzania ndetse n’akazi ukomeje gukora mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu.”
Kamala Harris yageze muri Tanzania avuye muri Ghana, aho yamaze amajoro atatu, bikaba biteganyijwe ko muri Tanzania ahamara iminsi ibiri agahita yerecyeza muri Zambia, akazasubira i Washington ku Cyumweru.
RADIOTV10