Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umuyobozi ukomeye mu Gihugu cy’Igihangange akigera mu baturanyi b’u Rwanda yagize icyo atangaza

radiotv10by radiotv10
30/03/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Umuyobozi ukomeye mu Gihugu cy’Igihangange akigera mu baturanyi b’u Rwanda yagize icyo atangaza
Share on FacebookShare on Twitter

Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Kamala Harris akaba ari na we mugore wa mbere wagize uyu mwanya muri iki Gihugu, yasesekaye muri Tanzania iyobowe na Madamu Samia Suluhu Hassan ari na we mugore wa mbere na we wayoboye iki Gihugu, agaragaza ko yihimiye kujya muri iki Gihugu.

Kamala Harris wageze muri Tanzania mu ijoro ryacyeye, ari mu ruzinduko mu Bihugu binyuranye ku Mugabane wa Afurika, akaba yageze muri iki Gihugu avuye muri Ghana.

Ubwo yari amaze kugera muri iki Gihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda, Kamala Harris yahise atangaza ko yishimiye kuba ari muri Tanzania.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Kamala Harris yagize ati “Ni byiza kuba nje hano muri Tanzania.”

Kamala Harris usanzwe ari we mugore wa mbere wabaye Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, biteganyijwe ko ahura na Madamu Samia Suluhu Hassan, na we akaba ari we wabaye Perezida wa mbere w’umugore wa Tanzania.

Umusesenguzi wo muri Tanzania, Mohamed Issa Hemed yavuze ko kuba Kamala Harris agiriye uruzinduko muri Tanzania, ari ukuba Igihugu cye cy’Igihangange cya Leta Zunze Ubumwe za America kishimira ibikomeje kugerwaho ku buyobozi bwa Madamu Samia Suluhu Hassan.

Yagize ati “Hano hari ibinezaneza kuko abaturage baravuga ko imbaraga za Madamu Perezida mu guhindura Igihugu byazirikanwe n’Igihugu cy’Igihangange cya Leta Zunze Ubumwe za America.”

Ubwo Harris aheruka guhura na Samia Suluhu i Washington, yari yamugaragarije ko Igihugu cye kishimira ibikomeje kugerwaho muri Tanzania ku butegetsi bwe.

Icyo gihe yari yagize ati “Byumwihariko akazi wakoze mu guha ubushobozi abayobozi b’abagore muri Tanzania ndetse n’akazi ukomeje gukora mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu.”

Kamala Harris yageze muri Tanzania avuye muri Ghana, aho yamaze amajoro atatu, bikaba biteganyijwe ko muri Tanzania ahamara iminsi ibiri agahita yerecyeza muri Zambia, akazasubira i Washington ku Cyumweru.

Yabanje muri Tanzania ahamara iminsi itatu aho yanabonanye na Perezida Nana Akufo-Addo

Yasuye bimwe mu bikorwa muri Ghana

Mbere yo kujya muri Tanzania yabanje guhura na ba rwiyemezamirimo b’abagore bo muri Ghana

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + 3 =

Previous Post

Abami b’Ishyamba batuye mu Kagera barororoka bishimishije kandi barashishe

Next Post

Imibare yabaye myinshi mu ikipe ikomeye ku Isi ishobora gusezererwa n’umutoza yari yegamiyeho

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Imibare yabaye myinshi mu ikipe ikomeye ku Isi ishobora gusezererwa n’umutoza yari yegamiyeho

Imibare yabaye myinshi mu ikipe ikomeye ku Isi ishobora gusezererwa n'umutoza yari yegamiyeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.