Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Umuyobozi ukomeye muri Ukraine ategerejwe mu Rwanda mu rugendo rw’amateka…Harakekwa ikimuzanye

radiotv10by radiotv10
25/05/2023
in Uncategorized
0
Umuyobozi ukomeye muri Ukraine ategerejwe mu Rwanda mu rugendo rw’amateka…Harakekwa ikimuzanye
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Ivanovych Kuleba ategerejwe i Kigali mu ruzinduko arimo mu Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika, aho uyu muyobozi wa Dipolomasi akomeje gusaba Ibihugu byo kuri uyu Mugabane kuba ku ruhande rwa Ukraine ihanganye n’u Burusiya.

Uru ruzinduko azagirira mu Rwanda, Dmytro Ivanovych Kuleba yarutangarije i Addis Ababa ku cyicaro gikuru cy’Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe.

Uyu mukuru wa dipolomasi ya Ukraine, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko agomba kuva muri Ethiopia akomereza mu Rwanda, nubwo atigeze abivugaho byinshi.

Uru rugendo rwa Kigali ruri mu murongo umwe n’izo yagiriye mu bindi Bihugu byo kuri uyu Mugabane, nka Morocco, aho yavugiye ko Ibihugu bya Afurika bikwiye kujya ku ruhande rumwe n’Igihugu cyabo cya Ukraine kimaze iminsi gihanganye n’u Burusiya mu ntamba bwagishojeho.

Yagarutse kuri bimwe mu Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika biterura ngo bigaragze aho bihaganze, ati “Birababaje kuba Ibihugu bimwe byo ku Mugabane wa Afurika bihitamo kwifata. Icyo gihe uba wanze gushyigikira ubwigenge n’ubusugire bw’Igihugu, ariko iyo urebye ku myanzuro y’inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye iheruka, yo kugarura amahoro arambye muri Ukraine; Ibihugu 141 byarawushyigikiye. Harimo n’Ibihugu byinshi byo muri Afurika.”

Ibyo Bihugu bya Afurika bihagaze hagati; u Rwanda ntirurimo; kuko ruri mu Bihugu bicye byo muri aka karere byeruye bikamagana intambara y’u Burusiya kuri Ukraine.

Iyi mikoranire y’Ibihugu byombi imaze imyaka isaga 30. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Ukraine igaragaza ko iyi mikoranire n’u Rwanda yatangiye mu mwaka wa 1993.

Uru ruzinduko rwa Minisitiri Kuleba i Kigali, ni urwa mbere rw’umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru muri Ukraine araba agiriye mu Rwanda. Iki Gihugu nta ambasade gifite mu Rwanda, kuko Andrii Pravednyk uhararariye Ukraine mu Rwanda akorera muri Kenya. Uko ni nako bimeze ku Rwanda kuko uruhagarariye muri Ukraine afite icyicaro mu Budage.

Nubwo bimeze gutyo, Ukraine igaragaza ko ubucuruzi hagati y’Ibihugu byombi buhagaze neza, kuko nko muri 2021 ibicuruzwa na serivisi byahererekanyijwe hagati y’Ibihugu byombi; bifite agaciro ka miliyoni 2.188 USD.

Ukraine yohereje mu Rwanda ibifite agaciro ka miliyoni 1,012 USD; naho u Rwanda rwoherezayo icyayi, ikawa n’amabuye y’agaciro bifite agaciro k’ibihumbi 834 USD.

Muri uwo mwaka, u Rwanda rwari rufite abantu 61 biga muri Ukraine, mu gihe umuturage umwe wa Ukraine ari we wabaga mu Rwanda.

Iyi Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ukraine igaragaza ko umubano w’icyo Gihugu n’u Rwanda ukiri kwiyubaka, ariko ko biteguye gufasha inzego z’u Rwanda zirimo ubuhinzi, ingufu, kuyungurura amazi no kuyakwirakwiza mu Gihugu.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 5 =

Previous Post

I Kinshasa byadogera noneho abanyapolitiki bakomeye barwanya Tshisekedi bakora ibidasanzwe

Next Post

Rusizi: Abavuze ko urutonde rw’abatishoboye ruriho n’abayobozi bahishuye icyakurikiyeho cyatumye barya karungu

Related Posts

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

by radiotv10
27/01/2026
0

Umwarimu wo muri Kaminuza uherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye, hari...

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Abavuze ko urutonde rw’abatishoboye ruriho n’abayobozi bahishuye icyakurikiyeho cyatumye barya karungu

Rusizi: Abavuze ko urutonde rw’abatishoboye ruriho n’abayobozi bahishuye icyakurikiyeho cyatumye barya karungu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.