Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umuyobozi wa EAC yaganiriye na Perezida w’u Burundi ibirimo umubano wabwo n’u Rwanda n’igikwiye gukorwa

radiotv10by radiotv10
25/02/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Umuyobozi wa EAC yaganiriye na Perezida w’u Burundi ibirimo umubano wabwo n’u Rwanda n’igikwiye gukorwa
Share on FacebookShare on Twitter

Igihugu cy’u Burundi giherutse gufunga imipaka igihuza n’u Rwanda, cyasabwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kubahiriza ibyemeranyijweho na Guverinoma y’iki Gihugu n’iy’u Rwanda mu biganiro byazihuje.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ryagiye hanze nyuma y’uko Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir akaba n’Umuyobozi wa EAC agiriye uruzinduko mu Burundi, akanagirana ibiganiro na Perezida Evariste Ndayishimiye.

Iri tangazo rivuga ko muri ibi biganiro byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2024, byarimo n’itsinda ry’abayobozi ku mpande zombi, barimo n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mutuku Mathuki.

Ingingo ya kane y’imyanzuro y’ibi biganiro, ivuga ko aba bayobozi bavuze ko “Hakenewe ko Ibihugu by’ibivandimwe by’u Burundi n’u Rwanda byubahiriza ishyirwa mu bikorwa yy’ibiherutse kwemeranywaho byose mu biganiro byabaye hagati y’Ibihugu by’ibifatanyabikorwa.”

Iri tangazo rigakomeza rigira riti “Ibi kandi bizanaha imbaraga ishyirwa mu bikorwa ry’intego za EAC zo kwihuza zirimo no korohereza urujya n’uruza rw’abantu, ibintu ndetse na serivisi.”

Ibi bitangajwe nyuma y’ukwezi n’igice u Burundi bufashe icyemezo cyo gufunga imipaka ubuhuza n’u Rwanda, nk’uko byemejwe tariki 11 Mutarama 2024.

Ubwo u Burundi bwafataga iki cyemezo, Guverinoma y’u Rwanda yarakinenze, ivuga ko gihabanye n’amahame yo kuba ibi Bihugu byombi bifite Umuryango bihuriyemo, ugamije koroshya urujya n’uruza n’ubuhahirane.

Iri tangazo rya EAC rivuga kandi ko mu byaganiriweho muri ibi biganiro bya Salva Kiir na Ndayishimiye, byanagarutse ku bibazo by’umutekano biri mu karere, by’umwihariko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wemeje ko ugihagaze ku nzira zemejwe n’uyu muryango mu gushaka umuti w’ibi bibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC, uboneraho gusaba Ibihugu byose biriba kubahiriza iyo myanzuro.

Ibiganiro byarimo abayobozi ku mpande zombi
N’Umunyamabanga Mukuru wa EAC
Ndayishimiye yahaye Salva Kiir impano
Yasigiye ubutumwa Abarundi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − eight =

Previous Post

BREAKING-TdRwanda2024: Umunya-Israel wegukanye Etape 2 atwaye n’iya 7 ahatanye bidasanzwe

Next Post

AMAKURU MASHYA: Umwongereza yegukanye TdRwanda2024 muri ‘Celebration’ idasanzwe

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAKURU MASHYA: Umwongereza yegukanye TdRwanda2024 muri ‘Celebration’ idasanzwe

AMAKURU MASHYA: Umwongereza yegukanye TdRwanda2024 muri ‘Celebration’ idasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.