Umwana w’umukobwa w’imyaka 16 uvuka mu Murenge wa Rwikwavu, urara ahari haragenewe ubukarabiro bw’abinjira muri Gare ya Kabarondo, avuga ko yisanze muri ubu buzima kubera gutabwa n’ababyeyi be akabura ahandi yerecyeza.
Uyu mukobwa witwa Umukundwawase Naome asanzwe avuka mu Kagari ka Kiyovu mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, ubu akaba aba muri iyi Gare yo mu Murenge wa Kabarondo.
Ubwo Umunyamakuru wa RADIOTV10 yasmusangaga aha arara, ahari harashyizwe ubukarabiro bw’abinjira muri Gare ya Kabarondo, yamutekerereje inkuru y’uburyo yisanze aha.
Avuga ko ababyeyi be bamutaye barimo umwe (Se) wigiriye muri Uganda, we akabuta aho yerecyeza, agahitamo kuza muri Kabarondo gushakira ubuzima birangira yisanze arara hariya.
Yagize ati “Ni ho ndara. Ikintu gituma mbikora nta babyeyi ngira naje muri Kabarondo iwacu ni Nyankora. Ngira Papa nawe yaradutaye ajya mu Bugande.”
Avuga ko ubu buzima bumuteye impungenge ku buryo hari n’abaherutse kugerageza kumuhohotera atabarwa n’abasekirite b’amaduka.
Ati “Ejobundi naraje umuntu ashaka kumpohotera ashaka kuntera icyuma, nagize umusekerite uba hariya ruguru arankiza.”
Bamwe mu bazi uyu mwana w’umukobwa, bavuga ko batewe impungenge n’uburyo abaho kuko abagizi ba nabi bashobora kuzahamusanga bakamugirira nabi ku buryo yanahasiga ubuzima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Kabarondo, Munyentwari Josebert usanzwe ari umukozi ushinzwe imari n’abakozi, yavuze ko bagiye gukorana n’izindi nzego kugira ngo barebe icyo bafasha uyu mwana.
Ati “Reka dukurikirane duhuze amakuru n’izindi nzego ubwo abaye ahari abantu bamukorera ubuvugizi yaba ari ukujyanwa kwa muganga bakareba ikibazo yaba afite kigahabwa umurongo.”
Uyu mwana w’umukobwa yumvikana avuga ko aramutse abonye aho arererwa, byanamufasha gusubira mu ishuri, kugira ngo na we atangire guteganyiriza ahazaza he.

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10