Tuesday, October 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umwe mu bagize Guverinoma ya Congo yavuze ko adafite ubwoba bwo gufungwa

radiotv10by radiotv10
27/05/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Umwe mu bagize Guverinoma ya Congo yavuze ko adafite ubwoba bwo gufungwa
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba yahakanye ibyaha byose ashinjwa n’Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Rusesa Imanza, avuga ko yakoze ikosa rikomeye ryo gutangiza iperereza kuri Minisitiri, kandi ko adatewe ubwoba no kuba yafungwa.

Constant Mutamba, ashinjwa ibyaha byo kunyereza impozamarira Uganda yageneye Congo, yahakanye ibi byaha ashinjwa kuri uyu wa Mbere ubwo yitabaga Urukiko rw’Iremezo ruri i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Minisitiri Mutamba, yavuze ko Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Rusesa Imana, yakoze ikosa rikomeye ryo kumukurikirana mu mategeko.

Yagize ati “Mubwire Umushinjacyaha Mukuru ko atazigera ambona imbere ye niregura. Nta bwoba mfite bwo kuba najya muri gereza, nditeguye. Yakoze ikosa rikomeye ry’imyitwarire. Ntiyari akwiye gutangiza iperereza kuri Minisitiri w’Ubutabera. Ni ikosa rikomeye ry’imyitwarire.”

Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba yavuze ko Umushinjacyaha Mukuru wa ruriya Rukiko, azirengera ingaruka z’iri kosa rikomeye amushinja gukora.

Ati “Yatangije ikirego gihamagaza Umunyamabanga Mukuru wa Minisiteri y’Ubutabera ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Gereza. Nari namusabye kutabyijandikamo.”

Uyu Minisitiri w’Ubutabera, yavuze ko yabujije Umunyamabanga Mukuru wa Minisiteri y’Ubutabera, kutagira icyo asubiza ku mpapuro zimuhamagaza mu Rukiko rw’Iremezo.

Mutamba ashinja Umushinjacyaha Firmin Mvonde kuba yaratangije kiriye kirego agamije kumwubahuka no kumuhindanyiriza isura.

Ati “Mumubwire ko yakoze ibikorwa n’abo mu itsinda ry’aba- Kabilistes [abashyigiye Joseph Kabila wayoboye Congo], iryo tsinda riransuzugura. Bagamije kumpindanyiriza isura. Mubabwire ko Imana y’abakurambere banjye izakomeza kundindira isura kurusha iyabo.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − 5 =

Previous Post

Hagiye hanze amakuru y’ibigiye gukurikira nyuma yuko Kabila ageze i Goma

Next Post

Huye: Ibyishimo bari bagize ubwo hafungurwaga ivomero ntibyamaze kabiri

Related Posts

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru avugwa mu mirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

by radiotv10
20/10/2025
0

Imirwano ikomeye hagati y’abarwanyi ba AFC/M23 n’inyeshyamba za Wazalendo, yaramutse mu mujyi a Nyabiondo muri Teritwari ya Masisi mu Ntara...

Moïse Katumbi utavuga rumwe na Tshisekedi yavuze icyo abona cyazanira amahoro Congo

Moïse Katumbi utavuga rumwe na Tshisekedi yavuze icyo abona cyazanira amahoro Congo

by radiotv10
20/10/2025
0

Umunyapolitiki Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi banahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yavuze ko afite ubushake bwo...

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

by radiotv10
17/10/2025
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera umubare w’abasirikare boherezwa mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha FARDC guhangana...

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

by radiotv10
17/10/2025
0

Amatsinda abiri y’umutwe wa Wazalendo usanzwe ukorana n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yakozanyijeho mu mirwano ikarishye yabereye...

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

by radiotv10
17/10/2025
0

Israel yemeje ko ari yo yagabye igitero kivuganye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’itsinda ry’Abahouthi bo muri Yemen, Major General Mohammed Abdulkarim...

IZIHERUKA

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima

by radiotv10
20/10/2025
0

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

20/10/2025
BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

20/10/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru avugwa mu mirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

20/10/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

20/10/2025
Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa

Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa

20/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Huye: Ibyishimo bari bagize ubwo hafungurwaga ivomero ntibyamaze kabiri

Huye: Ibyishimo bari bagize ubwo hafungurwaga ivomero ntibyamaze kabiri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.