• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda usanzwe akina Karate yateye intambwe muri uyu mukino

radiotv10by radiotv10
22/08/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, SIPORO
0
Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda usanzwe akina Karate yateye intambwe muri uyu mukino
Share on FacebookShare on Twitter

Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, akaba asanzwe akina umukino wa Karate, anafitemo umukandara wo hejuru, yinjiye mu cyiciro cy’abafite umukandara wa Dan ya kabiri.

Ni umukandara uza wiyongera ku w’umukara, uri no mu mikandara yo hejuru mu mukino wa Karate, aho Minisitiri Ngabitsinze yari asanganywe uyu w’umukara na Dan imwe, ubu hakaba hiyongereyeho iya kabiri.

Iki cyiciro yakinjiyemo nyuma yo gutsinda ikizamini gituma abakina uyu mukino bakinjiramo, mu mahugurwa yabereye mu Mujyi wa Kigali mu cyumweru gishize, agasozwa ku Cyumweru, tariki 20 Kanama 2023.

Ku Cyumweru tariki 20 Kanama 2023, ni bwo habaye iki kizamini mu ishuri rya Lycée Notre Dame des Anges i Remera ahabereye aya mahugurwa yitabiriwe n’abarenga 150 barimo n’abaturutse mu Bihugu byo muri aka karere.

Abakoze ibizamini bibinjiza mu bindi byiciro, ni 10, barimo uwakoreye umukandara wa Dan ya mbere, na bane bakoreye Dan ya kabiri barimo Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, ndetse na batanu bakoreye umukandara wa Dan ya gatatu.

Umwarimu mpuzamahanga mu mukino wa Karate, Denis Houde ukomoka muri Canada, ufite umukandara wa Dan ya karindwi, ni we watanze aya mahugurwa, wanagaragaje ko uyu mukino umaze gutera imbere mu Rwanda, akurikije urwego abawukina bariho n’ubumenyi bagaragaza.

Muri 2020 ubwo Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome yari akiri Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yavuze ko umukino wa Karate ufasha ubwonko bw’umuntu gukora neza, ndetse bigasagurira n’umubiri na wo ukarushaho kugira ubuzima buzira umuze.

Minisitiri Ngabitsinze yakoze ikizamini cya Karate kimwinjiza mu kindi cyiciro
Yakoranye n’abandi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − nine =

Previous Post

Icyatumye abahanzi Nyarwanda bashyirirwaho umwihariko mu bihembo bikomeye bitanzwe bwa mbere cyamenyekanye

Next Post

U Rwanda rwinjiye mu by’urupfu rw’umukinnyi w’Umuryanyarwanda waguye muri Kenya

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
U Rwanda rwinjiye mu by’urupfu rw’umukinnyi w’Umuryanyarwanda waguye muri Kenya

U Rwanda rwinjiye mu by’urupfu rw’umukinnyi w'Umuryanyarwanda waguye muri Kenya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.