Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umwe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yabengutswe n’ikipe ikomeye muri Canada

radiotv10by radiotv10
04/06/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umwe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yabengutswe n’ikipe ikomeye muri Canada
Share on FacebookShare on Twitter

Niyibizi Ramadhan ukinira ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, uri gusoza amasezerano ye muri APR FC, yahawe ubutumire n’ikipe  yo mu muri Canada bwo kujya gukora igerageza nyuma yo kumubenguka ngo ayikinire.

Ubu butumire bwahawe Niyibizi Ramadhan n’ikipe ya Cavalry FC, bugaragaza ko agomba gukora igerageza kuva tariki 21 Nyakanga kugeza ku ya 21 Kanama 2025.

Muri iri geragezwa, Niyibizi Ramadhan asabwa kuzajya yitwara neza mu gihe  azajya yitabira imyitozo y’ikipe buri munsi ku kibuga ikorerwaho cya ATCO Field.

Nk’uko bigaragara mu butumire bw’iyi kipe yahaye uyu mukinnyi w’Umunyarwanda, bimwe mu bizarebwaho akorerwa igerageza harimo ibijyanye nuko yitwara mu kibuga, ibijyanye n’umubiri we ndetse n’ibijyanye n’ubuzima bwe.

Iyi kipe ya Cavalry FC isanzwe ikina Shampiyona y’icyikiro cya mbere muri Canada kibarizwamo amakipe umunani (8) yavuze ko izamenyera Niyibizi Ramadhan ibijyanye n’itike, aho aba, amafunguro ndetse n’ibindi nkenerwa mu gihe azaba ari mu igerageza.

Iyi kipe kandi yavuze ko mu gihe Niyibizi Ramadhan yakwitwara neza yamusinyisha amasezerano yo kuyikinira muri Shampiyona yo muri Canada.

Cavalry FC yashinzwe muri 2018 ikaba yakirira imikino yayo ku kibuga cya ATCO Field gifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 6.

Iyi kipe ni yo ifite igikombe cya Shampiyona cyo mu mwaka ushize wa 2024 naho kugeza kuri ubu iri ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa Shampiyona.

Niyibizi Ramadan yatumiwe n’iyi kipe nyuma yuko amasezerano ye na APR FC arangiye. Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati afasha gusatira yageze mu ikipe y’Ingabo z’Igihugu muri 2022 avuye muri AS Kigali yari yaragezemo avuye muri Etincelles FC.

Niyibizi Ramadhan w’Amavubi ashobora gukina muri Shampiyona yo muri Canada

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 2 =

Previous Post

Gatsibo: Aborozi b’inka bari mu rujijo ku ndwara ifite ubukana yadutse mu matungo yabo

Next Post

Itangazamakuru ryo muri Congo ryahawe gasopo yo kuvuga kuri Kabila wabaye Perezida

Related Posts

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

by radiotv10
17/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yemeje amafaranga angana na miliyoni 620 z’amayero (€620 M) azagenerwa ibihugu 48 bizitabira igikombe...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Itangazamakuru ryo muri Congo ryahawe gasopo yo kuvuga kuri Kabila wabaye Perezida

Itangazamakuru ryo muri Congo ryahawe gasopo yo kuvuga kuri Kabila wabaye Perezida

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.