Friday, May 9, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU AGEZWEHO: Umwe mu Basenateri mu Nteko y’u Rwanda yeguye

radiotv10by radiotv10
07/06/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
AMAKURU AGEZWEHO: Umwe mu Basenateri mu Nteko y’u Rwanda yeguye
Share on FacebookShare on Twitter

Hon. George Mupenzi wari Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, muri Sena, yandikiye Perezida w’iyi Nteko, yegura ku nshingano.

Byatangajwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Kamena 2024, mu butumwa bwatanzwe n’Ubuyobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko.

Ubutumwa bwatangajwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, bugira buti “Ku wa 6 Kamena 2024, Perezida wa Sena yakiriye ibaruwa y’ubwegure ku murimo w’Ubusenateri ya Mupenzi George ku mpamvu ze bwite.”

Hon. George Mupenzi yari amaze imyaka itanu mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda nk’Umusenateri, yinjiyemo muri 2019 ubwo Sena y’u Rwanda yakiraga Abasenateri bashya basimbuye abari basoje manda zabo.

Uyu munyapolitiki ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’amategeko yakuye muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), mbere yo kwinjira muri Sena y’u Rwanda, yakoraga nk’impuguke ngishwanama mu bijyanye no kongerera abantu ubushobozi, yatangiye muri 2015.

Muri Sena y’u Rwanda, Umusenateri waherukaga kwegura, ni Hon. Dr Iyamuremye Augustin wari na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko-Sena, weguye ku nshingano z’Ubusenateri no kuba Perezida wa Sena mu mpera za 2022, mu kwezi k’Ukuboza.

Dr Iyamuremye Augustin yari yeguye kuri izi nshingano ku bw’impamvu z’uburwayi bwatumaga atakibasha kuzuza inshingano ze neza, aho yahise asimburwa na Dr Francois Xavier Kalinda, wanahise atorerwa no kumusimbura ku mwanya wa Perezida wa Sena.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + 2 =

Previous Post

Uko hatahuwe umusore ukekwaho gusambanya abana babiri bato

Next Post

Umufaransa utarahiriwe akigera i Burundi yagaragaje noneho byahindutse

Related Posts

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Moses Turahirwa uzwi mu guhanga imideri wanashinze inzu yayo...

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

by radiotv10
09/05/2025
0

Umugore w’imyaka 58 wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza ukurikiranyweho kwica umugabo we w’imyaka 80, avuga ko...

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda bwashimiye Imana ku itorwa ry’Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Nyirubutungane Lewo XIV...

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yuko mu...

Abapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bakigera mu Rwanda bagarutse ku byo bishimira bakoze

Abapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bakigera mu Rwanda bagarutse ku byo bishimira bakoze

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bw’Abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, bwagarutse ku byo bakoze mu gihe cy’umwaka bakoze ibikorwa bitandukanye...

IZIHERUKA

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda
Uncategorized

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umufaransa utarahiriwe akigera i Burundi yagaragaje noneho byahindutse

Umufaransa utarahiriwe akigera i Burundi yagaragaje noneho byahindutse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.