Polisi y’u Rwanda yafatiye mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, abantu batatu muri bane bakekwaho kwinjiza mu Rwanda udupfunyika 6 200 tw’urumogi rurutse muri Repubulika Iharanira Demomarasi ya Congo, mu gihe umwe yatorotse.
Aba bantu barimo abagabo babiri n’umugore umwe, bafatiwe mu Mudugudu wa Rubare, mu Kagari ka Kareba mu Murenge wa Jenda.
Aba bantu bamaze gufatwa, bavuze ko ibi biyobyabwenge bafatanywe bari babishyiriye abakiliya bo mu Turere twa Rubavu na Nyabihu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse mu bufatanye n’abaturage babatanzeho amakuru.
Yagize ati “Biturutse ku makuru yizewe twahawe n’abaturage ko ririya tsinda ryari rigizwe n’abantu bane, bamaze kwinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge bashaka gukwirakwiza mu bakiriya babo, hateguwe ibikorwa byo kubafata, abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha bitandukanye (ASOC) baza gufatira batatu mu mudugudu wa Rubare, umwe muri bo abasha gutoroka aracyashakishwa kugira ngo na we afatwe.”
Bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Jenda kugira ngo bakorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe hagishakishwa uwatorotse n’abandi bakekwaho gufatanya na bo muri ibi bikorwa.
SP Karekezi yaburiye abakomeje gushakira amaramuko mu bikorwa binyuranyije n’amategeko ku bihano bibategereje.
Yagize ati “Abantu bakibwira ko ibyaha ari yo nzira ishobora kubabera inkomoko y’umutungo n’amaramuko cyane cyane muri iyi minsi mikuru isoza umwaka tugiye kwinjiramo, by’umwihariko ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge icyo twababwira ni uko bashyira akadomo kuri icyo cyizere kuko ntaho bazamenera, ahubwo batekereze kabiri babihuze n’ingaruka bazabihuriramo nabyo.”
SP Karekezi yashimiye abaturage bafatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha batanga amakuru, asaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we no gutangira amakuru ku gihe ku cyahungabanya umutekano.
RADIOTV10