Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umwera waturutse i Rwanda ugiye gukwira Isi yose: LONI igiye gutangiza Umuganda

radiotv10by radiotv10
25/10/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Umwera waturutse i Rwanda ugiye gukwira Isi yose: LONI igiye gutangiza Umuganda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango w’Abibumbye ndetse n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za America, bagiye gutangiza igikorwa cy’Umuganda gisanzwe kizwiho kuba ari ubudasa bw’u Rwanda, uba mu mpera za buri kwezi.

Byatangajwe n’Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Ambasaderi Claver Gatete, mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 u Rwanda rumaze ari umunyamuryango w’Umuryango w’Abibumbye, wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ukwakira 2022.

Ambasaderi Claver Gatete yagarutse ku byo Umuryango w’Abibumbye ushimira u Rwanda birimo uruhare rukomeje kugira mu kubungabunga amahoro no kuyagarura aho yabuze.

Yaguze ati “Uburyo inzego z’umutekano zacu zitwara mu kubungabunga amahoro, birenze intego z’Umuryango w’Abibumbye.”

Ambasaderi Claver Gatete yakomeje avuga ko aho abo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda bageze mu butumwa bw’amahoro “Bisanzuranaho n’abaturage bahasanze, bubaka amashuri, inzu, bagatanga amashanyarasi akomoka ku mirasira y’izuba, ndetse bagatanga n’ibikoresho byo gutegura amafunguro n’ibindi bitandukanye.”

Inzego z’Umutekano z’u Rwanda kandi aho zigiye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro, zihatangiza ibikorwa byo kuzamura imibereho y’abaturage bisanzwe bizwiho ubudasa bw’u Rwanda, nk’Umuganda.

Ambasaderi Claver Gatete yavuze ko Umuryango w’Abibumbye na wo ugiye kuyoboka iyi gahunda.

Yagize ati “Mu gihe cya vuba hamwe n’Umuryango w’Abibumbye tugiye gutangiza Umuganda hamwe n’Umunyamabanga Mukuru ndetse n’Umuyobozi w’Umujyi wa New York, turateganya gutangiza Umuganda kugira ngo utange umusanzu mu muryango mugari wo muri New York aho bikenewe.”

Ambasaderi Claver Gatete yavuze ko u Rwanda ruha agaciro kanini ubufatanye bwarwo n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’Ibihugu-binyamuryango mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi.

Ati “Ubu Isi isa nk’iyabaye umudugudu umwe kandi dufite ibibazo byugarije Isi duhuriyeho bikeneye ko dushyira hamwe mu kubishakira umuti.”

Yavuze ko u Rwanda rwubaha Umuryango w’Abibumbye ndetse ko rwiteguye gukomeza gutanga umusanzu mu nshingano z’uyu muryango zirimo nko kugarura amahoro kandi ko rusanzwe rutanga umusanzu muri ibi bikorwa.

Ambasaderi Claver Gatete kuri uyu wa Mbere

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 4 =

Previous Post

Mbere yuko Polisi iteza cyamunara ibinyabiziga birenga 500 yatanze ubutumwa

Next Post

Kigali: Nyuma y’impanuka ikomeye abaturage bahise bagaragaza icyifuzo kidasanzwe

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Impanuka yahitanye abantu batandatu yakangaranyije abayibonye

Kigali: Nyuma y’impanuka ikomeye abaturage bahise bagaragaza icyifuzo kidasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.