Bassirou Diomaye Faye uherutse gutorerwa kuyobora Senegal, yatangiye uruzinduko mu Bihugu bya Mali na Burkina Faso, byombi byabayemo ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe n’igisirikare ndetse akaba ari na cyo kiyoboye muri ibi Bihugu.
Kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, Prezida Faye nibwo yageze muri Mali, bikaba biteganyijwe ko aza kugirana ibiganiro na Perezida w’inzibacyuho wa Mali, Colonel Assimi Goita, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Mali.
Uru rugendo, ni rwo rwa mbere akoreye mu Bihugu bya Mali na Burukina Faso, byakozwemo ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe n’inze za gisirikare.
Ibihugu nka Mali, Burkina Faso na Niger, bihuriyeho ku kuba byose biyobowe n’igisirikare nyuma ya Coup d’Etat zabibayemo, bikaba byaranikuye mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo mu burengerazuba bw’Umugabane wa Afurika uzwi nka CEDEAO.
Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, Prezida Faye nabwo yari yagiye muri Guinea, ahura na General Mamady Doumbouya uyoboye iki Gihugu kuva muri 2021 ubwo habaga Coup d’Etat.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10