Monday, October 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Undi munyamakuru w’umunyabigwi mu Rwanda yafashe ikiruhuko

radiotv10by radiotv10
12/09/2022
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MU RWANDA
1
Undi munyamakuru w’umunyabigwi mu Rwanda yafashe ikiruhuko
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Austin Peter Luwano uzwi nka Uncle Austin uri mu bamaze igihe kinini mu mwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda, yafashe ikiruhuko muri uyu mwuga, avuga n’impamvu.

Uncle Austin uzwi mu biganiro by’imyidagaduro, yanyuze ku maradiyo menshi mu Rwanda arimo Radio 10 iri mu zo yabanjirijeho ikanamwubakira izina.

Muri iyi minsi ari gukora kuri Radio yitwa Power FM bivugwa ko ari n’iye ari na ho yafatiye ikiruhuko.

Mu kiganiro twanditseho inkuru nka RADIOTV10, dukesha YouTube Channel yitwa Chita Magic TV, Uncle Austin yavuze ko impamvu yafashe ikiruhuko muri uyu mwuga ari uko yari ananiwe.

Ati “Imyaka yose maze mu itangazamakuru, reka mvuge ku myaka umunani namaze kuri Kiss FM, nta mwaka nafashe ikiruhuko cy’icyumweru ngo kirangire. Ni ukuvuga ngo umwaka warangiraga iminsi y’ikiruhuko umuntu aba afite yemererwa n’amategeko, nakoreshejemo iminsi ine cyangwa itanu.”

Avuga kandi ko iyi mikorere ari yo yamuranze ku maradiyo yose yakozeho kuva muri 2007.

Ati “Ikiruhuko nafataga yabaga ari icyo kujya kwiga no gukora ibizamini nkagaruka. Rero nagira ngo nkubwire ko nari naniwe mu mutwe, wakongeraho n’ibi bibazo byari bimaze iminsi bibaho, byo gupfusha inshuti, byanduhije mu mutwe…

Mpitamo kuvuga ngo nibura ntabwo nkoreshwa nibura nanjye mfite icyo nkora, reka ngende mfate akaruhuko k’amezi nk’angahe nimbona ko naruhutse bihagije nzagaruka, nimbona ko nakomeza kwikorera ibindi nabyo bizaba.”

Uyu munyamakuru usanzwe ari n’umuhanzi akaba aherutse no kwinjira mu bucuruzi bwa resitora, avuga ko iri shoramari yinjiyemo atari ryo ritumye afata ikiruhuko mu itangazamakuru.

Gusa yizeje abakunzi be ko batazamukumbura ngo bamubure kuko afite ikiganiro azajya akora umunsi umwe mu cyumweru kuri radio bivugwa ko ari iye ya Power FM.

Uncle Austin afashe ikiruhuko mu mwuga w’itangazamakuru nyuma ya mugenzi we Nkusi Arthur banakoranye kuri Kiss FM na we watangaje ko afashe ikiruhuko kuva mu kwezi k’Ukuboza 2021.

Uncle Austin ni umwe mu banyamakuru bamaze b’imyidagaduro igihe kinini mu Rwanda

RADIOTV10

Comments 1

  1. Bitegetsimana Patrick says:
    3 years ago

    Natwe atwihere akazi se tugerageze amahirwe yacu

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − six =

Previous Post

M23 ubu ifite abavugizi batatu nyuma yo gushyiraho uwitwa Munyarugerero

Next Post

Ingabo za EAC zamaze kwinjira muri DRC zahawe nyirantarengwa na Perezida Tshisekedi

Related Posts

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

by radiotv10
13/10/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwashyize hanze itangazo rimenyesha Abanyarwanda bose bifuza kwinjiramo ku rwego rwa Ofisiye, itariki yo gutangira...

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

by radiotv10
13/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu muhanda Kigali-Muhanga, habaye impanuka yabereye mu Karere ka Kamonyi, yabangamiye urujya n’uruza rw’ibinyabiziga muri...

Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

by radiotv10
13/10/2025
0

Abahanzikazi Vestine na Dorcas basanzwe ari abavandimwe baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Nyagasani, buriye rutemikirere berecyeje muri Canada mu...

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

by radiotv10
13/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hagiye gutangira ibikorwa byo kwiyandikisha ku nkumi n'abasore bifuza kuyinjiramo ku rwego rw’abapolisi bato, birimo...

Inama za Minisitiri w’Ubuzima ku cyatuma umuntu agabanya ibyago byo gupfa imburagije

Inama za Minisitiri w’Ubuzima ku cyatuma umuntu agabanya ibyago byo gupfa imburagije

by radiotv10
13/10/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yongeye gukangurira abantu gukora imyitozo ngororamubiri, agaragaza iyo bakora kugira ngo bagabanye ibyago kugeza kuri...

IZIHERUKA

BREAKING: Rayon yagagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo
FOOTBALL

BREAKING: Rayon yagagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo

by radiotv10
13/10/2025
0

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

13/10/2025
AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

13/10/2025
Uko imirwano ya AFC/M23 na Wazalendo yagenze mu gace kamwe i Walikare

Amayobera ku cyatumye uruhande ruhanganye na AFC/M23 rufata icyemezo gitunguranye

13/10/2025
Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

13/10/2025
Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

13/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ingabo za EAC zamaze kwinjira muri DRC zahawe nyirantarengwa na Perezida Tshisekedi

Ingabo za EAC zamaze kwinjira muri DRC zahawe nyirantarengwa na Perezida Tshisekedi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Rayon yagagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.