Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Undi mutoza wahagaritswe na Rayon avugwaho gukora ibidakwiye yabitanzeho ukuri kwe

radiotv10by radiotv10
17/04/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
AMAKURU MASHYA: Umucyo ku ihagarikwa ry’abatoza bo muri Rayon n’impamvu nyakuri zabiteye

Mazimpaka we yahagaritswe ngo kubera impamvu z'imyitwarire idahwitse

Share on FacebookShare on Twitter

André Mazimpaka uherutse guhagarikwa by’agateganyo ku nshingano zo kuba umutoza w’Abanyezamu muri Rayon Sports avugwaho umusaruro mucye no kurya agahimbazamusyi kari kagenewe abakinnyi, yabihakanye, avuga ko ibi yavuzweho bimuhindanyiriza isura.

André Mazimpaka yahagarikiwe rimwe n’Umutoza Mukuru, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ we wahagaritswe amezi abiri, aho ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabanje gutangaza ko yahagaritswe ku mpamvu z’uburwayi, ariko Perezida w’iyi kipe, Thadée Twagirayezu mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, akaba yaratangaje ko bamuhagaritse kubera umusaruro mucye.

Perezida wa Rayon yari yavuze ko kuri André Mazimpaka, na we yahagaritswe kubera umusaruro mucye ariko ko hari n’ibindi byariho bikorwaho iperereza.

Yari yagize ati “Hari ibyo tukiri guperereza ku byerekeranye n’umusaruro mucye tumaze iminsi tubona n’abazamu, [umunyamakuru: Cyane cyane kuri uriya mukino na Marines] yego n’indi mikino yawubanjirije, na we hari ibyo twagiye tubonamo biri aho…”

Yavuze kandi ko kuri uyu mutoza w’abanyezamu, hiyongeraho ikindi kibazo cyo kuba yaragiye gufata agahimbazamusyi k’abakinnyi kari katanzwe n’umufana, ariko aho kukabashyikiriza akagakubita ku mufuka we.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyitwa Igihe, André Mazimpaka yavuze ko yababajwe n’ibi yavuzweho na Perezida wa Rayon. Ati “byarantunguye bitewe n’uburyo muri Rayon Sports numvaga mbayeho, bitewe n’uburyo mu buzima bwanjye mbayeho hanze. Byari ngombwa ko dutandukana neza hatabayeho gusebanya.”

Ku by’aya mafaranga avugwaho kurya yari yagenewe abakinnyi, André Mazimpaka yavuze ko hari miliyoni 1,7Frw yatanzwe n’umufana ariko akaba ari amafaranga yari yageneye abatoza ba Rayon ubwo yabashyiriragaho agahigo ku mukino wa APR FC.

Avuga ko ari we wari wanditse kuri sheki y’aya mafaranga, akajya kuyabikuza agashyikiriza umutoza mukuru aye, mu gihe abatoza bungirije batwaye ibihumbi 500 Frw, mu gihe agahimbazamusyi kagenewe abakinnyi, ari we wakitangiye.

Ati “Keretse niba atarayatanze ariko yarayatanze [avuga amafaranga yageneye abakinnyi]. Kari agahimbazamusyi k’ibihumbi 50 Frw kuri buri muntu. Hashize amezi abiri tunganyije na APR, Sellami yarambwiye ngo tugende dushake wa mugabo aduhe ‘bonus’ yacu.”

Yanenze Perezida wa Rayon wamushinje kurya aya mafaranga. Ati “Mu by’ukuri biteye isoni. Ntabwo umuntu utanga ‘bonus’ muri Rayon Sports ari bwo bwa mbere yari ayitanze. Afite aho ayicisha iyo ari ‘bonus’ rusange y’abakinnyi. Njye ntabwo mba mu buyobozi bwa Rayon Sports. Ibintu byo kuvuga ngo nariye amafaranga ni ukunyicira izina.”

Mazimpaka avuga ko muri iyi Kipe harimo ibibazo byinshi, bishingiye ku ibura ry’amikoro, ari na byo ntandaro y’umusaruro mucye uyivugwamo, wanasubije inyuma urwego rw’imikinire ya bamwe mu bakinnyi barimo n’abanyezamu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 4 =

Previous Post

BREAKING: Hamenyekanye ubusabe bwahawe u Rwanda ku itaha ry’ingabo za SADC ziri muri Congo FARDC

Next Post

Umugore ukurikiranyweho guhengera umugabo we asinziriye akamumenaho isombe ishyushye yavuze icyabimuteye

Related Posts

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

by radiotv10
17/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yemeje amafaranga angana na miliyoni 620 z’amayero (€620 M) azagenerwa ibihugu 48 bizitabira igikombe...

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugore ukurikiranyweho guhengera umugabo we asinziriye akamumenaho isombe ishyushye yavuze icyabimuteye

Umugore ukurikiranyweho guhengera umugabo we asinziriye akamumenaho isombe ishyushye yavuze icyabimuteye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.