Sunday, October 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Undi mutwe wateguje Israel ko igiye kubona akaga

radiotv10by radiotv10
18/09/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Undi mutwe wateguje Israel ko igiye kubona akaga
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa Hezbollah wo muri Liban ushyigikiye uwa Hamas uri mu ntambara na Israel, watangaje ko uzihorera kuri Israel nyuma y’iturika rikomeye ry’ibisasu bikekwa ko byatezwe na Israel igamije guhitana abarwanyi ba Hamas, bigahitana abantu icyenda.

Umutwe wa Hezbollah, kimwe n’umuyobozi wa Liban, bashinje Israel kuba ari yo iri inyuma y’iki gitero, icyakora Ingabo za Israel ntacyo zirabitangazaho.

Uyu mutwe wa Hezbollah usanzwe unashyigikiye uwa Hamas umaze igihe uhanganye na Israel, watangaje ko ugiye kwihorera kuri Israel kuri iki gitero.

Hezbollah itangaje ibi nyuma yuko umutwe w’Aba-Houthis na wo umenyesheje Israel ko ugiye kuyihangayikisha, nyuma yuko wanagabye igitero muri Israel, ariko ukavuga ko uzakora ibirenze ibyo wakoze.

Urwego rushinzwe ubutasi muri Israel ruzwi nka MOSSAD rwo ryatangaje ko rwavumbuye ko umutwe wa Hezbollah ari wo wateze ibisasu bigera ku 5 000, byari bitezwe mu twuma dusohora amajwi badukwirakwiza muri Paletsina mu mezi macye mbere yuko iri turika riba kuri uyu wa Kabiri.

Kuri uyu wa Gatatu, Umunyamabanga wa Leta wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, yageze ari mu Misiri kuganira ku masezerano yo guhagarika intambara muri Gaza, imaze guhitana abarenga ibihumbi 41 igakomeretsa abasaga ibihumbi 95.

Biteganyijwe ko kandi kuri uyu wa Gatatu, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iri buterane kugira ngo yemeze umwanzuro watanzwe n’Ubutegetsi bwa Palesitina usaba ku mugaragaro ko Israel igomba guhagarika ibitero byayo mu Ntara za Palesitina zirimo na Gaza mu gihe cy’amezi 12.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − six =

Previous Post

Amakuru agezweho mu ikipe ikinamo kizigenza wa ruhago y’Isi Cristiano Ronaldo

Next Post

Utavuga rumwe na Tshisekedi yakomoje kuri FDLR anagaragaza ahazava umuti w’ibibazo bya Congo

Related Posts

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

by radiotv10
17/10/2025
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera umubare w’abasirikare boherezwa mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha FARDC guhangana...

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

by radiotv10
17/10/2025
0

Amatsinda abiri y’umutwe wa Wazalendo usanzwe ukorana n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yakozanyijeho mu mirwano ikarishye yabereye...

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

by radiotv10
17/10/2025
0

Israel yemeje ko ari yo yagabye igitero kivuganye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’itsinda ry’Abahouthi bo muri Yemen, Major General Mohammed Abdulkarim...

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

by radiotv10
16/10/2025
0

Amabandi yitwaje intwaro yagabye igitero cy’ubujura kuri Banki iri mu gace kamwe i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,...

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

by radiotv10
16/10/2025
0

Nyuma y’ibiganiro byayobowe na Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byabereye i Nairobi mu minsi ibiri,...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Utavuga rumwe na Tshisekedi yakomoje kuri FDLR anagaragaza ahazava umuti w’ibibazo bya Congo

Utavuga rumwe na Tshisekedi yakomoje kuri FDLR anagaragaza ahazava umuti w’ibibazo bya Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.