UPDATE: Abategura Mr Rwanda bamaganye amakuru yo gutandukana n’umutenkunga mukuru

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abategura irushanwa rya Rudasumbwa w’u Rwanda (Mr Rwanda) bahakanye amakuru yavugaga ko batandukanye na Kompanyi ya Tom Transfers yiyemeje kuzatanga ibihembo nyamukuru mu iri rushanwa.

Hari amakuru yavugwaga ko Kompanyi ya Tom Transfers yaba yatandukanye n’abategura irushanwa rya Mister Rwanda, gusa yaba iyi kompanyi ndetse n’abari gutegura iri rushanwa, bayahakanye

Izindi Nkuru

Tom Transfers isanzwe itanga serivisi zinyuranye zirimo izo gucuruza imodoka, ni yo igomba kuzatanga imodoka izahembwa uzegukana ikamba rya Mister Rwanda nk’igihembo nyamukuru.

Umuvugizi w’abategura irushanwa rya Mister Rwanda, Mugisha Innocent yabwiye RADIOTV10 ko aya makuru batayazi ndetse ko uyu muterankunga atigeze ayabamenyesho mu buryo bunyuze mu nzira zemewe, bityo ko kugeza ubu bakimufata nk’umuterankunga wabo.

Mugisha Innocent avuga ko nubwo uyu muterankunga yaba yavuyemo, ntakizahinduka ku bihembo bigomba kuzahabwa Rudasumbwa w’u Rwanda.

Ati “Iyo irushanwa ryateguwe rigashyirwa ku mugaragaro abantu bose bakabimenya bakabwirwa n’ibihembo nta kintu kiba gishobora kugira ibyo gihindura. Imodoka igomba gutangwa tutitaye ku wayitanga, tutitaye ngo havuyemo nde hagiyemo nde.”

Innocent Mugisha avuga ko nubwo iyi kompanyi yaba itakiri mu baterankunga ba Mr Rwanda, ntacyarihungabanya.

Ati “Ntakibazo irushanwa rishobora guterwa na kampani iyo ari yo yose cyangwa umuntu uwo ari we wese. Irushanwa rihagaze bwuma, kugeza n’uyu munsi amatora ari kugenda neza, umwiherero aho uzabera harateguwe,…”

Ibikorwa byo gushakisha abasore bazahagararira Intare enye n’Umujyi wa Kigali muri iri rushanwa bamaze kuboneka aho byasize habonetse abasore 75.

Ubu harimo kuba kuba igikorwa cyo gutora hifashishijwe ikoranabuhanga kizasiga hamenyekanye abasore 18 bagomba kuzitabira umwiherero ubanziriza igikorwa nyirizina cyo gutoranya Mr Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru