Ibisasu bitatu bya rutura bikekwa ko byaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byaguye ku butaka bw’u Rwanda mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi, bicukunyura aho byaguye birahasandaza.
Umunyamakuru wa RADIOTV10 mu Karere ka Musanze uri gukurikirana iby’iyi nkuru, yahawe amakuru ko kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022 muri uyu Murenge wa Kinigi hongeye kugwa ibisasu.
Amakuru aturuka i Musanze, avuga ko ibisasu binini byaguye ahantu hatandukanye mu Kagari ka Nyabigoma mu Murenge wa kinigi mu Karere ka Musanze.
Hamwe mu haguye ibi bisasu, hahise hacukunyuka ku buryo bihita bigaragara ko ibi bisasu byari rutura kuko byahasandariye cyane.
Abatuye muri aka gace, bavuga ko kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu bakomeje kumva urusaku rw’amasasu ariko ko bitabatunguye kuko nubundi bimaze iminsi byumvikana hakurya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nta kwezi kurashira muri uyu Murenge wa Kinigi ndetse n’uwa Nyange mu Karere ka Musanze hongeye kugwa ibisasu byaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho byemejwe ko byarashwe na FARDC ifatanyije na FDLR.
Ibi bisasu
Ibi bisasu byarashwe tariki 23 Gicurasi 2022, byakomerekeje bamwe mu Banyarwanda ndetse binangiza ibikorwa binyuranye birimo n’isoko rya Kinigi.
Nyuma y’ibi bisasu, Igisirikare cy’u Rwanda cyahise gisaba itsinda ry’ingabo rishinzwe kugenzura imipaka mu karere (EJVM/The Expanded Joint Verification Mechanism) gukora iperereza ryihuse kuri ibi bisasu byarashwe n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, Dr Vincent Biruta, mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru ku itariki 31 Gicurasi, yavuze ko u Rwanda nirokomeza gushotorwa, ruraswaho ibisasu nk’uku, rutazicara ngo rurebere.
Icyo gihe yagize ati “Dufite inshingano zo kurinda abaturage bacu no kurinda imipaka y’igihugu cyacu. Igihugu iyo gitewe kiritabara.”
RADIOTV10