Mugisha Alexis Emile uregwa hamwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire, Nshimyumuremyi Felix, yasabye urukiko bajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, kumurekura akajya kwivuza kuko Gereza yamuguye nabi.
Ni iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kane tariki 31 Werurwe 2022, aho Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Housing Authority, Nshimyumuremyi Felix na Mugisha Alexis Emile, bajuririye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo bafatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Nshimyumuremyi Felix yatawe muri yombi tariki 25 Gashyantare akurikiranyweho ruswa, akaba aregwa hamwe n’uyu Mugisha Alexis Emile ufatwa nk’umuhuza muri ibi bikorwa bya ruswa ngo kuko yafatanywe amadorali asaga ibihumbi 10 [Miliyoni 10 Frw].
Aba bombi baburanye ubujurire bari muri Gereza bafungiyemo mu gihe abanyamategeko babo bari ku cyicaro cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, basabye kurekurwa by’agateganyo.
Nshimyumuremyi Felix yabwiye Urukiko ko abona nta mpamvu ikwiye gutuma akurikiranwa afunze kuko iperereza ryarangiye ndetse yemera ko yatanga ingwate ndetse n’abantu bakamwishingira ariko agakurikiranwa ari hanze.
Mugisha Alexis Emile na we wasabye kurekurwa by’agateganyo, yavuze ko yageze muri Gereza hakamugwa nabi bityo ko yifuza kurekurwa by’agateganyo akajya kwivuza.
Uyu mugabo wemera ko yafatanywe ariya madolari 10 900 USD, yahakanye icyaha cya ruswa, gusa ashimangira ko yifuza kurekurwa by’agateganyo.
Yagize ati “Ndasaba ko Urukiko rwampa amahirwe rukandekura nkajya kwivuza indwara narwaye ngeze muri Gereza kuko umuntu arebye nabi yanagwamo.”
Ubushinjacyaha bwateye utwatsi ibi byifuzo by’abaregwa, bwavuze ko imfungwa zikunze kwitwaza ko Gereza yazinaniye ndetse ko zakurijemo uburwayi.
Ubushinjacyaha bwanze ingero nk’umunyemari Nkubiri Alfred na Tom Byabagamba wahoze ari umusirikare ukomeye mu Rwanda, na bo basabye kurekurwa by’agateganyo bavuga ko barwariye muri Gereza.
Bwavuze ko Gereza zisanzwe zifite uburyo abagororwa n’imfungwa bavuzwa mu gihe barwaye ndetse ko n’aba bwatanzeho ingero, inkiko zafashe ibyemezo byo gukomeza gufungwa, busaba Urukiko gutesha agaciro impamvu zose zatanzwe na Nshimyumuremyi Felix na Mugisha Alexis Emile.
Urukiko rwahise rupfundikira uru rubanza rw’ubujurire ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, rwanzura ko ruzasoma umwanzuro warwo tariki 08 Mata 2022.
RADIOTV10