Umwe mu baregwa hamwe na Paul Rusesabagina na bagenzi be, yagize ikibazo cy’uburwayi bw’umutima bwamufashe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, bituma urubanza rwari ruteganyijwe uyu munsi rusubikwa.
Inteko y’Urukiko rw’Ubujurire ruburanisha uru rubanza, ikimara kwinjira mu cyumba cy’iburanisha, yahamagaye abaregwa ndetse n’abanyamategeko bunganira abaregera indishyi, gusa bamwe mu baregwa ntibaboneka barimo Paul Rusesabagina n’ubundi wikuye mu rubanza ndetse na Munyaneza Anastase we wari usanzwe yitaba Urukiko.
Umucamanza yasabye Umunyamategeko Me Herman Twajamahoro wunganira uyu Munyaneza Anastase, gusobanura impamvu umukiliya we atitabye urukiko, avuga ko na we yaje mu rukiko azi ko atazi amakuru y’uyu mukiliya we.
Ati “Hanyuma abagororwa bampa inkuru y’uko mugenzi wabo Munyaneza Anastase arwaye, ndetse banemezaga ko yagize ikibazo cy’umutima kuko asanzwe arwara ikibazo cy’umutima.”
Me Herman Twajamahoro yavuze ko akimara kumenya ayo makuru, yahise ayashyira muri system kugira ngo bimenywe n’inzego bireba.
Ati “Ariko nabonye ubuyobozi bwa Gereza nab wo bwahise bwandika muri system bagaragaza impamvu Munyaneza Anastase atitabiriye iburanisha.”
Me Herman Twajamahoro yahise akomeza agaragariza urukiko icyifuzo cyo gusubika urubanza kuko aburanira hamwe na bagenzi be ubundi rukazasubukurwa yakize.
Perezida w’iburanisha na we yahise atangaza ko Urukiko na rwo rwabonye aya makuru muri system yatanzwe n’Ubuyobozi bwa Gereza ya Nyarugenge ko uyu mugororwa yagize ikibazo cy’umutima.
Bamwe mu bunganira abaregwa n’abaregera indishyi, bisunze ingingo z’amategeko atandukanye, bashyigikiye icyifuzo cya mugenzi wabo wasabye ko urubanza rusubikwa ko uregwa ibyaha nshinjabyaha agomba kwitaba Urukiko ubwe kandi ko impamvu zatumye umwe mu baregwa atitaba zumvikana.
Ubushinjacyaha na bwo bwavuze ko bwamenye amakuru y’uko uyu Munyaneza Anastase atitaba iburanisha, bwayamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, bwemeza ko na bwo bushyigikiye ko urubanza rusubikwa rukimurirwa indi tariki ariko igatangazwa kugira ngo ababuranyi batahe bayizi ku buryo haramutse habayeho impinduka bazabimenyeshwa.
Umucamanza yahise yanzura ko impamvu zo gusubika urubanza zifite ishingiro, asubika urubanza arwimurira mu cyumweru gitaha tariki 16 Gashyantare 2022.
RADIOTV10