Mu bofisiye bato barahiriye kwinjira mu ngabo z’u Rwanda mu cyumweru gishize, harimo Ian Kagame, umwana wa Perezida Paul Kagame, hakabamo umwana w’uwabaye Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Jeanne d’Arc Gakuba ndetse n’ab’Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), ACP Rose Muhisoni.
Umuhango w’irahira ry’abofisiye bato binjiye mu Ngabo z’u Rwanda wabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 04 Ugushyingo 2022, ni kimwe mu bikorwa byagarutsweho mu cyumweru gishize.
Byumwihariko ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, bwakiriwe neza n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bakurikirana ibibera mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame yabwiye aba basore n’inkumi ko kuza mu ngabo z’u Rwanda bivuze kurinda Abanyarwanda n’ibikorwa by’amajyambere byabo.
Yabwiye aba Bofisiye bato muri RDF kimwe n’abandi basirikare bose ko inshingano z’ibanze z’ingabo z’u Rwanda atari ukurwana Intambara ahubwo ko ari ukurinda Igihugu cyabo, naho “iby’intambara bikaba byaza nyuma” mu gihe umutekano wahungabanye.
Ni umuhango wagarutsweho cyane kandi kubera bamwe mu bambitswe amapeti barimo umuhungu wa Perezida Paul Kagame, Ian Kagame wari waje no gushyigikirwa n’ababyeyi be ndetse na mushiki we Ange Ingabire Kagame n’umugabo we Betrand Ndengeyingoma ndetse n’umwana wabo akaba umwuzukuru wa Perezida Paul Kagame.
Mu barahiriye kwinjira muri RDF, kandi harimo umuhungu wa Jeanne d’Arc Gakuba wabaye Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda ushinzwe imari n’abakozi, ubu akaba ari Umujyanama wa Madamu Jeannette Kagame
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye buherekejwe n’amafoto, Jeanne d’Arc Gakuba, yagize ati “Ishyuka wowe Sous Lieutenant David Nsengiyumva! Dutewe ishema n’amahitamo yawe wowe na Lieutenant Michael Nsengiyumva mwiyemeje gukorera Igihugu cyacu.”
Nanone kandi mu bofisiye barahiriye kwinjira mu ngabo z’u Rwanda mu cyumweru gishize, harimo abahungu ba ACP Muhisoni Rose usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wungirije mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS).
Na we yagaragaje akanyamuneza yatewe n’aba bahungu be, mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagiye kubashyigikira, yagize ati “Ni ibyishimo by’agatangaza kubona bahungu banjye mukomeza gutera intambwe ijya imbere!! Mwishyuke Sous Lieutenant Kabalisa Chris na Sous Lieutenant Kabalisa Chyrs. Mwarakoze guhitamo gukorera Igihugu cyanyu.”
RADIOTV10