Ingabire Marie Immaculée na we yinjiye mu banenze uwatunganyije ikanzu yambawe na Miss Ingabire Grace uri guhatana muri Miss World, avuga ko uwayimwambitse nta kuntu atariye ruswa yo kwambika nabi.
Ingabire Marie Immaculée usanzwe Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane Transparency International Rwanda, akaba azwiho kuvuga ibintu mu mazina yabyo atabinyuze ku ruhande, yanenze uwambitse Miss Ingabie Grace ikanzu iherutse kugarukwaho n’abatari bacye.
Yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza ubwo Umuryango ayoboye wamurikaga ubushakashatsi buzwi nka Rwanda Bribery Index bugaragaza iko ruswa ihagaze mu Rwanda, avuga ko uwambitse bazina we Miss Ingabire Grace na we wagira ngo yariye ruswa.
Yagize ati “Urebye uko yamwambitse wavuga ko yahawe ruswa yo kumwambika nabi, yambaye nabi cyane, ariko uretse kuyijyana muri Miss World iriya kanzu ntiwanayijyana mu isoko! Njye rwose mvuga ko uriya muntu yahawe ruswa.”
Iyi kanzu yambawe na Miss Ingabire Grace utari no guhirwa mu irushanwa rya Miss World 2021, yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe beruye bakayinenga bivuye inyuma.
Uwitwa Dufitimana Gilbert yagize ati “Iyi rumbiya wambaye koko, ahaaa. Uradusebeje cyakora.”
Naho uwiyise 2020Jovis we yagize ati “Ikanzu nk’iy’umugore utwite ninde wayimuzaniye ngo ayijyane muri Miss World. Umuntu wakwambitse iyi kanzu yaragukoze ntabuze byose kuko si yo kujyana aho hantu.”
Uwimbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo ukunze kutaripfana ku mbuga nkoranyambaga, na we ari mu banenze iyi kanzu, aho yagize ati “Umuntu uri kwambika Miss wacu, yivuge hakiri kare, narangiza adusabe imbabazi twese.”
Gusa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uruyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard we aherutse kuvuga ko igikwiye kwibandwaho atari uriya mwambaro wambawe na Miss Ingabire Grace.
Bamporiki yagize ati “Ngira ngo buriya ikibazo si n’ikanzu, aramutse abonye ikamba byakwibagiza abantu ko yambaye nabi cyangwa ko atambaye neza.”
RADIOTV10