• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urubanza ruvugwamo amarozi rw’abakozi ba APR rwendaga gosomwa rwafashweho icyemezo kirusubiza bushya

radiotv10by radiotv10
03/11/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hagiye hanze ibivugwa ko byagaragajwe n’iperereza ku bakozi ba APR bakekwaho uburozi
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe hari hateganyijwe isomwa ry’urubanza ruregwamo abakozi ba APR FC, ruburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare, uru Rukiko rwanzuye ko ruzongera kuburanishwa bundi bushya nyuma yo kwikorera iperereza.

Ni urubanza ruregwamo abarimo ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi muri APR FC, Mupenzi Eto’o, umuganga w’iyi kipe, Maj Dr Nahayo Ernest, ndetse na Maj Uwanyirimpuhwe Jean Paul usanzwe ari Team Manager w’iyi kipe.

Aba bakozi b’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, bakurikiranyweho gushyirira mu binyobwa abakinnyi ba Kiyovu Sports ubwo bakinaga na APR mu mukino wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro, wanarangiye iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda itsinze 2-1 Kiyovu Sports.

Byari biteganyijwe ko uru rubanza ruzasomwa tariki 11 Ugushyingo 2023, none Urukiko rwa Gisirikare rwatangaje ko iri somwa ritakibaye, ahubwo ko ruzongera kuburanishwa bushya tariki 27 Ugushyingo 2023.

Kuburanisha bundi bushya uru rubanza, bizaza nyuma y’uko uru Rukiko rwikoreye iperereza ku byaha bishinjwa aba bagabo, kugira ngo ruzafate icyemezo gishingiye ku makuru rwikusanyirije.

Urukiko rwa Gisirikare rwatangaje ko ibizava mu iperereza ruzikorera, bizatangarizwa mu iburanisha rizaba kuri iriya tariki ya 27 Ugushyingo, ubundi bikaburanwaho, kugira ngo hazabone gufatwa icyemezo.

Ubushinjacyaha bushinja aba bantu ibi byaha bugendeye ku bizamini byakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibimenyetso bya gihanga (RFI/ Rwanda Forensic Institute) cyagaragaje ko umutore [Jus] wa Mango wahawe abakinnyi ba Kiyovu Sports warimo ikinyabutabire gica intege kizwi nka Promethazine.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + twelve =

Previous Post

BREAKING: Byemejwe ko batandatu barimo abayobozi muri Rulindo batawe muri yombi

Next Post

Hatanzwe icyizere cyo korohereza abivuza amaso bararushaho kwiyongera mu Rwanda

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Hatanzwe icyizere cyo korohereza abivuza amaso bararushaho kwiyongera mu Rwanda

Hatanzwe icyizere cyo korohereza abivuza amaso bararushaho kwiyongera mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.