Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urubanza rw’akurikiranyweho kugaba igitero i Kinigi rwapfundikiwe hasabwa indishyi ya Miliyoni 105

radiotv10by radiotv10
10/12/2021
in MU RWANDA
0
Urubanza rw’akurikiranyweho kugaba igitero i Kinigi rwapfundikiwe hasabwa indishyi ya Miliyoni 105
Share on FacebookShare on Twitter

Urubanza rw’abantu 37 bahoze mu mitwe yitwaje intwaro ya P5 na RUD-Urunana bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’igitero cy’i Kinigi cyahitanye Abanyarwanda 15, rwapfundikiwe ku munsi hanumvisweho abahagarariye abaregera indishyi basaba iya Miliyoni 105 Frw.

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rumaze iminsi rwumva ababuranyi muri uru rubanza, rwapfundikiye uru rubanza, rwemeza ko ruzasoma umwanzuro warwo tariki 07 Mutarama 2022.

Ababurana muri uru rubanza barimo Abarundi bane ari bo Ndayizeye Saidi, Nduwayezu Ibrahim, Ntezimana Tharcisse hamwe na Simpunga Grégoire bafatiwe hamwe n’abandi mu gihe cyo kugaba ibyo bitero.

Iri tsinda rimaze igihe kirenga amezi atanu riburanishwa mu mizi ku bwicanyi n’ibindi byaha byakorewe mu Kinigi mu ijoro ryo ku wa 5 Ukwakira 2019.

Muri icyo gitero cyari gikomeye, abantu 15 bahasize ubuzima mu gihe abandi 14 bakomeretse, ndetse n’imitungo itandukanye ikangizwa n’indi igasahurwa.

Urubanza rwabo rwatangiye kuburanishwa mu mizi muri Gicurasi uyu mwaka, rukaba rwapfundikiwe ku wa Kane taliki ya 9 Ukuboza 2021.

Abaregwa bagiye bashinjwa ibyaha binyuranye uhereye ku cyaha cy’ubwicanyi no kuba mu mutwe w’iterabwoba, ubucura buciye icyuho n’ubwitwaje intwaro gusahura n’ibindi.

Uburemere bw’ibyaha bakurikiranyweho buri mu byatumye Uushinjacyaha bwa gisirikare busabira abo barwanyi iginano cyo gufungwa burundu nyuma yo kugaragaza ibimenyetso simusiga bishimangira ko abakurikiranywe bahamwa n’ibyaha.

Tariki ya 19 Ukwakira 2021 Urukiko rwa Gisirikare rwari rwatangaje ko rubaye rusubitse isomwa ry’urubanza kugira ngo Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bubanze kumva uwitwa Mbarushimana Aimé Ernest wafatiwe muri Uganda, akaba yaravugaga ko afite amakuru mashya kuri bagenzi be.

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buvuga ko bwasanze Mbarushimana nta makuru mashya yari afite, ahubwo kuri uyu wa 09 Ukuboza 2021 bukaba bwakomeje kuburana busabira ibihano abatari babisabiwe bakomoka i Burundi.

Mu iburanisha ry’ubushize, Abavoka bahagarariye abagizweho ingaruka n’ibitero byagabwe n’iryo tsinda rikurikiranywe bagaragarije urukiko indishyi abagizweho ingaruka bifuza.

Bose hamwe barifuza guhabwa indishyi z’ibyangijwe ingana n’amafarnaga y’u Rwanda 105,030,000 azishyura ibyangijwe n’ibyasahuwe muri ibyo bitero.  Abagizweho ingaruka n’ibyo bitero harimo ababuze ababo, abakomeretse, ababuze imitungo n’abandi.

Umwe mu bunganira mu by’amategeko abo bagizweho ingaruka n’ibitero Me Marie Louise Mukashema, yavuze ko indishyi zikwiye kwishyurirwa hamwe kandi zikishyurwa n’abaregwa bose hatitawe ku ruhare bari bafite mu bitero.

Ati “Bamwe muri bo baravuga ko badashobora kwishyura indishyi bashingiye ku kuba bavuga ko batigeze bagera ahakorewe ibyaha, ariko, urukiko rukwiye gusuzuma uruhare rwabo mu bijyanye no korohereza abagabye ibitero. Ibi bitero byateguwe mbere n’itsinda ryose igihe bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).”

Me Alice Umulisa, na we yongeyeho ati “Ntibishoboka ko umuntu wagize uruhare mu gutegura ibitero yasonerwa kwishyura indishyi y’ibyangijwe.”

Abunganira abaregwa ntibemeranywa n’abaregera indishyi kuko ngo byaba ari ugushaka guhanira bamwe ibyaha batakoze.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + 14 =

Previous Post

Uganda ikomeje kugaragariza Abanyarwanda urwango rukomeye: Hari umusore wiciweyo arashwe n’abasirikare

Next Post

U Rwanda rwungutse ikigo cy’ikoranabuhanga mu kuvura Kanseri y’ibere n’indwara z’umutima

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwungutse ikigo cy’ikoranabuhanga mu kuvura Kanseri y’ibere n’indwara z’umutima

U Rwanda rwungutse ikigo cy’ikoranabuhanga mu kuvura Kanseri y’ibere n’indwara z’umutima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.