Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urubyiruko rwahishuriwe urugamba rugomba kurwana mu by’u Rwanda na Congo n’intwaro ruzifashisha

radiotv10by radiotv10
09/03/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Urubyiruko rwahishuriwe urugamba rugomba kurwana mu by’u Rwanda na Congo n’intwaro ruzifashisha
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yagaragarije urubyiruko uruhare rugomba kugira mu bikomeje gututumba hagati y’Igihugu cyarwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, irubwira ko Congo yatangije urugamba rw’umunwa n’itumanaho kandi ko ari rwo ruzi gukoresha intwaro zifashishwa mu kurwana uru rugamba.

I Mutobo mu Karere ka Musanze, habereye ibiganiro byagarutse ku rugendo rw’ubumwe n’Ubwiyunge by’Abanyarwanda ndetse no ku bibazo by’umutekano biri mu karere k’ibiyaga bigari.

Ibi biganiro byateguwe na Minisiteri y’Inshingano Mboneragihugu n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, byitabiriwe n’abo mu ngeri zinyuranye barimo urubyiruko rwiga mu mashuri makuru na za kaminuza, abahoze mu mitwe yitwaje intwaro batahutse, ntetse n’Abanyarwanda baba mu mahanga.

Abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu batanze ibiganiro muri iyi nama, barimo Minisitiri w’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, General James Kabarebe ndetse n’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda wagarutse ku bibazo by’umutekano biri mu karere k’Ibiyaga Bigari, yavuze ko Igihugu cy’Igituranyi cy’u Rwanda, gikomoje kugishotora kugira ngo kirushore mu ntambara.

Mukuralinda wakunze kuvuga ko nubwo u Rwanda rutifuza intambara n’ikindi Gihugu ariko ko rwiteguye kuba rwarwana iyo rwashorwaho kandi ko imbaraga zose zikenewe zirufite.

Muri iki kiganiro, yagarutse ku ruhare rw’urubyiruko, avuga ko “Hari intambara y’umunwa, intambara y’itumanaho, abantu ba mbere bagomba kuyirwana ni urubyiruko kuko n’aho ibera n’intwaro zikoreshwa, nimwe ba mbere muzi kuzikoresha.”

Yavuze ko iyi ntambara yise iy’umunwa na yo yashowe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo gushinja u Rwanda ibinyoma birimo kuvuga ko rufasha umutwe wa M23, rutera Congo ngo runiba imitungo y’iki Gihugu.

Avuga ko ubutegetsi bwa Congo bukomeje kubivuga kenshi, “bigera aho bikajya mu mitwe y’abantu bakavuga bati ‘ariko kariya gahugu uwagafatira ibihano’. Si byo bari gusaba se? [ibyo Congo isaba].”

Yakomeje avuga ko iyi ntambara y’amagambo ishobora kugira ingaruka zikomeye mu gihe abantu bazicyerensa, ntibazirwane ngo na bo bagaragaze ukuri.

Ati “Bamara kudufatira ibihano ugasanga na za ngabo zacu zari ziturinze kubera n’ubushobozi zari zifite na zo zitangiye kugira ibibazo biturutse ku ntambara y’itumanaho ku ntambara y’umunwa twihoreye.”

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yasabye urubyiruko kwinjirana imbaraga muri iyi ntambara y’itumanaho bakoresheje imbuga nkoranyambaga, bakanyomoza amakuru y’ibinyoma atangazwa na Congo, cyangwa rukagaragariza amahanga aho bakura amakuru y’impamo abeshyuza ibyo binyoma.

Ibiganiro byitabiriwe n’abayobozi banyuranye
Urubyiruko rwitabiriye iyi nama rwagaragarijwe uruhare rugomba kugira
Rurimo kandi n’abavuye mu mitwe yitwaje intwaro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − three =

Previous Post

Icyatumye urubanza rwa Prince Kid rwimurwa cyamenyekanye

Next Post

Amakuru y’ibanga muri Studio yatewe umugongo na Producer ugezweho mu Rwanda

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru y’ibanga muri Studio yatewe umugongo na Producer ugezweho mu Rwanda

Amakuru y’ibanga muri Studio yatewe umugongo na Producer ugezweho mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.